issa
Tugomba guhangana n’Isi irimo guhinduka kubera ikoranabuhanga rigezweho - Perezida Kagame

Nov 13, 2025 - 08:07
 0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yifatanyije na mugenzi we wa Guinée, Mamadi Doumbouya, mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga ya Transform Africa Summit 2025 (#TAS2025), yabereye i Conakry.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Perezida Kagame yibukije ko imyaka irenga icumi ishize iyi nama yatangiriye i Kigali, mu gihe isi yari iri mu mpinduramatwara y'ikoranabuhanga. 

Yagize ati “Icyo gihe, amahirwe yari gushora imari mu ikoranabuhanga no gukoresha interineti nk’ishingiro ryo guteza imbere ubukungu.”

Perezida Kagame yavuze ko amasezerano n’imihigo ibihugu byari byiyemeje icyo gihe akiri mu nzira yo gushyirwa mu bikorwa, kandi ko hari intambwe imaze guterwa ku bufatanye n’abafatanyabikorwa.

Yongeyeho ariko ko isi y’ubu ihanganye n’ibihe bishya birimo ikoranabuhanga rikataje cyane, kandi rifite umuvuduko udasanzwe mu buryo isi yose ihuzwa.

Ati "Uyu munsi, tugomba guhangana n’isi irimo guhinduka byihuse cyane kubera iterambere ry’ikoranabuhanga rigezweho. Inyito y’uyu mwaka, ‘Artificial Intelligence (ubwenge bw’ubukorano)’, ni urugero rwiza rw’ibyo.”

Perezida Kagame yavuze ko ku mugabane wa Afurika, intsinzi mu gukoresha ubwenge bw’ubukorano izaterwa n’uburyo bwihuse bwo kubushyira mu bikorwa ndetse n’uburyo buzakoreshwa mu gukemura ibibazo bihuye n’ukuri kw’uyu mugabane.

Ati “Iyo AI ikoreshwa mu bibazo bijyanye n’ukuri kwacu no mu byo dukeneye mu iterambere, nibwo izatanga umusaruro mwinshi ku bantu bacu".

Yavuze kandi ko u Rwanda rwiteze ko ubwenge bw’ubukorano buzagira uruhare rwa 5% ku musaruro mbumbe w’igihugu (GDP), binyuze mu kuzana udushya n’ubumenyi bushya mu nzego zirimo ubuzima, uburezi n’ubuhinzi, n’izindi.

Inama ya Transform Africa Summit 2025 igamije gushishikariza ibihugu bya Afurika gukoresha ikoranabuhanga nk’urufunguzo rwo kwihutisha iterambere rirambye.

Nov 13, 2025 - 08:12