issa
Nyabugogo: Imbangukiragutabara yatabaye uwari watangiye gushakirwa isanduku yo gushyingurwamo

Apr 16, 2026 - 09:54
 0

Imodoka y’Imbangukiragutabara yatabaye umugabo wari umaze kugwa igihumure mu isoko ry’abahoze ari iry’abazunguzayi riherereye mu Kagari k’Akabahizi mu Murenge wa Giteka mu Karere ka Nyarugenge.

Ibi byabereye muri iri soko ry’abahoze ari abazunguzayi riherereye Nyabugogo,  ahagana saa Sita z’amanywa yo ku wa Gatatu tariki ya 15 Mata 2026.

Abatangabuhamya babwiye UKWELITIMES, ko uyu mugabo ukorera ubucuruzi muri iryo soko yafatiwe mu nzira n’indwa itaramenyekana ariko ageze mu isoko ahita agwa igihumura atangira gicira ifuro no kuva amaraso.

Bavuga ko ubwo yafatwagwa n’iyo ndwara bamwe mu bamubonaga bagize ngo yasinze ariko nyuma baza kubwirwa ko hari indwara ijya imufata imutunguye agata ubwenge.

Uyu mugabo akimara kugwa igihumure, bamwe mu bakorera muri iri soko bahise bahamagaza imbangukiragutabara ndetse abandi bahita batangira guteranya amafaranga yo kumugurira isanduku yo kumushyinguramo bitewe n’uko babonaga atagihumeka.

Biziyaremye Aime yagize ati “ Ari kuza aha abantu bavugaga ngo yasinze kubera ko yagendaga ameze nk’uwenda kugwa hasi noneho bakamuhunga abamubonye bose,  nyuma nibwo babonye yikubita hasi abura umwuka abantu bose bahita bahurura.”

Yakomeje avuga ko batazi indwara uwo mugabo yari arwaye uretse ko hari bamwe mu bacuruzanya nawe bavuze ko arwaye diabete ndetse yageze ku rwego rwo hejuru.

Undi mugore wanze ko amazina ye atangazwa, we yavuze ko hari bamwe mu bacuruzi bahise batangira guteranya amafaranga yo kumugurira isanduku bazamushyinguramo kubera ko batari bafite icyizere cy'uko ari bwongere kuba muzima.

Ati “ Hano abantu barafashanya cyane yaba mu byago no mu birori niyo mpamvu bamwe bari bo batangiye kuvuga ngo turebe uko twakotiza tukagura isanduku kubera ko bumvaga ko byarangiye bitewe n’uko yari ameze.”

Nyuma y’aho iyi mbangukiragutabara igereye muri iri soko i Nyabugogo, abaganga bari bayirimo bahise batera serumu uwo mugabo dore ko byagaragaraga ko habura gato ngo yitabe Imana  k’ubw’amahirwe yongera kugarura agatege.

Apr 16, 2026 - 11:35