Jamaica: Batatu bishwe n’umuyaga wiswe Melissa
Inkubi y’umuyaga yiswe Melissa ikomeje kuyogoza ibirwa byo muri Caraïbes, ndetse muri Jamaica ikaba yishe abantu batatu, inahita ishyirwa ku rwego rw’umuyaga ukomeye wibasiye Isi muri uyu mwaka.
Ni umuyaga watangiye kwibasira Jamaica mu ijoro ryo ku wa Mbere,.
Bivugwa ko hari hashize iminsi Leta ifite amakuru ko iyi nkubi y’umuyaga ishobora kugera kuri iki kirwa.
Bamwe mu baturage batuye mu Murwa Mukuru wa Kingston, basabwe kwimuka, bajyanwa ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Minisitiri w’Intebe wa Jamaica, Andrew Holness akaba yari yategetse ko amashuri afunga ndetse n’ibibuga by’indege bya Norman Manley na Sangster bigahagarika imirimo.
Melissa ni yo nkubi y’umuyaga ya mbere ikomeye yibasiye Jamaica. Iyaherukaga ni iyiswe Gilbert yabaye mu 1981, yica abantu 49 ndetse uyu muyaga ukaba wishe abandi bantu bane muri Haiti no muri Repubulika ya Dominicaine.
Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ibijyanye n’inkubi z’imiyaga cyatangaje ko uyu muyaga ariwo ukomeye ubayeho mu mwaka wa 2025, kuko uri ku muvuduko wa kilometeri 290 ku isaha.


Kinyarwanda
English
Swahili









