MINEMA ivuga ko hari ibice bishobora kwibasirwa n’ibiza

Apr 3, 2025 - 08:37
 0

Miniseteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi ‘Minema’, ivuga ko hari uduce two mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru dushobora kwibasirwa n’ibiza. 

Ibi ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Murasira Albert, mu kiganiro yagiranye n’Abasenateri kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Mata 2025.

Minisitiri Murasira  yababwiye ko mu bice by’Intara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru hashobora kuzibasirwa n’ibiza. Yagaragaje ko kandi ingo zigomba kwimurwa muri ibi bihe, kugira ngo zitagerwaho n’ibiza zihererereye mu Karere ka Rusizi, ari ingo 88, Rubavu 452, Rutsiro 424, Karongi 48, Nyamasheke 100, Nyamagabe 69, Nyaruguru 77 na Nyabihu 364.

Yavuze ko kugeza ubu ahantu 522 ariho habaruwe ko hazibasirwa n’ibiza mu Gihugu hose, hakaba hatuwe n’ingo 22,342 zigizwe n’abantu 97,159. Ibiza kandi bishobora kwibasira ibikorwa remezo 20,177 n’ubuso buhinzeho bungana na Hegitari 25947 ndetse n’ibikorwa remezo bya Leta 23.

Agaruka kuri bimwe mu bitera Ibiza, Minisitiri Maj. Gen. (Rtd) Murasira yagaragarije ko harimo ibyago karemano, imiterere y’ahantu, ibikorwa bya muntu, ubushobozi buke ndetse n’ibibazo by’imibereho abantu basanganywe, birimo kubaka inzu zidakomeye.

Ubwoko bw’ibiza bigaragara mu Rwanda birimo imyuzure, inkangu, umuyaga uvanze n’imvura, inkuba, amapfa, imitingito, iruka ry’ibirunga, inkongi z’umuriro, ibyorezo ku bantu n’amatungo n’ibindi.

.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.