issa
Nyarugenge: Polisi yafashe abagabo babiri bari batwaye ibiro 30 by'urumogi kuri moto

Aug 25, 2025 - 13:54
 0

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ANU, ryafatiye abagabo babiri mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge batwaye kuri moto ifite purake RJ506X ibiro 30 by'urumogi.

Aba bagabo barimo Imfurayase Themisphore w’imyaka 40 na Byukusenge Alan w’imyaka 28 bafatiwe mu Kagari ka Nyamweru Umudugudu wa Mubuga ku wa 24 Kanama 2025.

Polisi ivuga ko bakimara gufatwa batangaje ko uru rumogi bari barukuye mu Karere ka Rubavu baruhawe n’umuturage urimo gushakishwa kugira ngo afatwe ngo baruzane i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge baruzaniye nyirarwo nawe ngo nawe arucuruze.

Aba bagabo banatangaje ko atari ubwa mbere bafatiwe mu bikorwa byo gucuruza urumogi. 

Uwitwa Imfurayase yavuze ko yahawe akazi ko gutwara uru rumogi akaza guhembwa amafaranga ibihumbi 80 Frw arugejeje aho yagombaga kurugeza mu gihe Byukusenge we yagombaga kugenda kuri moto afashe umufuka urimo urumogi agahembwa ibihumbi 20 frw.

Aba bagabo banavuze ko uru rumogi barwinjiza mu Rwanda barukuye mu gihugu cya Repeburika Iharanira Demukarasi ya Congo ndetse babikoraga nk’ababigize umwuga.

Aba bagabo n’urumogi bari bafite bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha RIB kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko ndetse ibikorwa byo gufata abo bakoranaga bikaba byatangiye.

Polisi yongeyeho ko gufata aba bacuruzi b’urumogi byagezweho ku bufatanye n’abaturage batanze amakuru uru rumogi rugafatwa rutarakwirakwira mu baturage, igashimangira ko ari ikimenyetso cy’imikoranire hagati ya Polisi n’abaturage.

Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya 20.000.000 Frw, ariko itarenze 30.000.000 Frw.