issa
Muhima: Urubyiruko rwasabwe kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside inyuzwa ku mbuga nkoranyambaga

Apr 13, 2026 - 17:12
 0

Abaturage bo mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, basabwe kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi n’abakwirakwiza ingengabitekezo yayo bakoresheje imbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo Tik Tok, Whatsapp,Facebook,Youtube, Twitter n’izindi.

Ibi babisabwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, Mukandoli Tusiime, kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Mata 2026,  mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko bo mu kagari ka Kabeza n’aka Tetero duherereye mu Murenge wa Muhima.

Muri iki gikorwa cyabimburiweno gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi ruherereye ku rusengero rwa ADEPR, Mukandoli T Grace, yasabye urubyiruko kujya ku mbuga Nkoranyambaga rukavuguruza abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside bandika bazifashishije.

Yagize ati “ Rubyiruko muri hano twirirwa tuvuga imbuga nkoranyambaga, twirirwa ttubasaba kuva kuri za TikTok, turabasaba kujya ku mbuga nkoranyambaga mukandika mukavuguruza ibigshaka ibyo bandika by’amafuti.”

Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Muhima, Mbarushimana jean Baptiste we yasabye abafite amakuru y’ahiciwe abatutsi kuyatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ati “ Icyo dusaba n’uko mwadufasha abafite amakuru bakayatanga kugira ngo imibiri y’abacu nayo ishyingurwe mu cyubahiro.”

Ubwo umubyeyi w'i Rusizi utuye ku Muhima yatangaga ubuhamya bw'inzira y'umusaraba yanyuzemo muri Jenoside n'uburyo yiciwe umugabo

n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, Mukandoli Tusiime