Kwizera Olivier na Zidane wa Police FC bahaye ubutumwa abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka
Umuzamu wa Rayon Sports ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Kwizera Olivier yibukije abanyarwanda ko ari bo bazi Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ingaruka yabagizeho, bityo ko buri wese agomba gushyira imbaraga mu guteza imbere igihugu. Kapiteni wa Police FC, Nsabimana Eric Zidane nawe yibukije abanyarwanda ko bakwiye kuba umwe.
Aba bakinnyi ibi babigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Mata 2026, mu gihe u Rwanda ndetse n’isi muri rusange, turi kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Kimwe n’abandi basportif benshi, bakomeje kwifatanye n’abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye, ni muri urwo rwego, Kwizera Olivier ndetse na Nsabimana Eric babikoze.
Mu butumwa bwa Kwizera Olivier, yatangaje ko amahano yabaye hano mu Rwanda ari abanyarwanda ubwabo bazi ingaruka yabagizeho, bityo bakwiye guhagurukira hamwe bagashyira imbaraga mu guteza imbere igihugu.
Yagize ati “ Ni twe tuzi neza ingaruka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yatugizeho, buri wese akomeze ashyire imbaraga mu iterambere ry'lgihugu cyacu. Nk'Abasportifu dukomeze duheshe ishema Igihugu binyuze muri buri mukino dukina.”
Ku rundi ruhane Kapiteni wa Polic FC, Nsabimana Eric zidane, nawe yahaye ubutumwa abanyarwanda by’umwihariko abakunzi b’umupira w’amaguru ndetse n’imikino muri rusange. Uyu mukinnyi yatangaje ko muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abakunzi b’umupira w’amaguru ndetse n’abanyarwanda muri rusange bakwiye kuba umwe bakirinda icyabatanya.
Yagize ati “ Muri iki gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 32, ndasaba abakunzi b'umupira w'amaguru ko twaba umwe tukirinda icyadutandukanya ngo dusubire aho twavuye. lyo twahuriye mu kibuga ntitureba ubwoko ahubwo dusenyera umugozi umwe ngo dutange ibyishimo ku bafana bacu nk'imwe mu nzira itugeza ku bumwe n'ubwiyunge. Umupira w'amaguru nutubere ikiraro cyo kwiyemeza ko tutazasubira mu icuraburindi nk'iryo twaciyemo mu 1994.”
Kwizera Olivier kuva yasinyira ikipe ya Rayon Sports akomeje kuyifasha yaba muri Shampiyona ndetse no mu gikombe cy’Amahoro. Ku rundi ruhade Police FC nubwo ikomeje gusubira inyuma ariko ubona ko Nsabimana Eric Zidane ari umwe mu bakinnyi beza ifite kandi bitanga cyane iyo ari mu kibuga.
Kwizera Olivier yahaye ubutumwa abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Nsabimana Eric Zidane yahaye ubutumwa abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kinyarwanda
English
Swahili









