issa
Kirehe: Ibuka yagaragaje ko inzu 600 z’abarokotse Jenoside zikeneye gusanwa

Apr 10, 2026 - 13:55
 0

Umuryango Uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka, wagaragaje ko inzu 600 z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Kirehe zikenewe gusanwa nyuma y’uko zangiritse na ba nyirazo bakaba bashaje cyane ku buryo batabasha kuzisanira.

Ibi byagarutsweho ubwo hibukwaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko mu Murenge wa Mahama aho hibukwagwa Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mugezi w’Akagera.

Umuyobozi wungirije wa Ibuka mu Karere ka Kirehe, Uwaritatse Eline, yavuze ko muri aka Karere hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 600 bafite inzu zamaze gusaza, abazibamo abenshi bakaba bageze mu zabukuru ku buryo nta bushobozi bafite bwo kuzisanira.

Yagize ati “Turabizi ko dufashwe neza nk’abandi Banyarwanda bose kandi nizo gahunda zo kububakira zizakorwa, ariko bisa n’aho barusha imbaraga ubushobozi buba bwateguwe, usanga haba hagaragaye umubare munini w’abantu icumi cyangwa batandatu ariko ubushobozi bwo kububakira hakaboneka ubw’umuntu umwe, turifuza rero ko biramutse bishobotse muri bya byiza musanzwe mudukorera ayo macumbi yaboneka.’’

Uwaritatse yakomeje avuga ko hari inzu usanga ibisenge byarangiritse ariko ahandi zigikomeye, asaba ko izo nzu zasanwa kugira ngo abazirimo batazahura n’ibibazo umunsi zasenyutse burundu.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bikorwa buri mwaka binyuze mu ngengo y’imari itangwa na Leta ndetse n’abafatanyabikorwa. Yavuze ko bazakomeza kuyishyiramo imbaraga bijyanye n’ubushobozi buhari.

Yavuze ko buri mwaka hari ikintu kiba giteganyijwe mu byiciro bibiri, ku bijyanye no kubakira abatishoboye ndetse no gusana inzu zagiye zisaza.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Mahama banasabye ubuyobozi bw’Akarere ko bwashyira ikimenyetso cy’amateka ku mugezi w’Akagera wajugunywemo imibiri irenga 110 y’abatutsi bishwe bagerageza guhungira muri Tanzania.

Visi Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kirehe, Uwaritatse yavuze ko hakenewe gusanwa inzu 600 z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi