issa
Ruhango: Polisi yarashe babiri  b’impanga bakekwaho kwiba ihene ebyiri z'umuturage, umwe ahita apfa

May 25, 2026 - 14:52
 0

Abasore babiri b’impanga bavuka mu Kagari ka Nyarurama mu Murenge wa Ntongwe, Akarere ka Ruhango, bibye ihene ebyiri z’abaturage maze polisi ije kubafata barayirwanya ihita irasamo umwe arapfa.

Ibi byabaye ku manywa yo kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Gicurasi 2026.

Abaturage bo muri aka gace babwiye UKWELITIMES, ko aba basore b’impanga bari bafite imyaka 22 bibye ihene ebyiri y’umuturage bayijyana iwabo, nyuma aza kubimenya yitabaza nzego z’ibanze n’iz’umutekano zihageze barazirwanya.

Bavuga ko ibi byahise bituma n'izo nzego nazo zitabaza abapolisi babiri bahageze nabo barabarwanya mu buryo bukomeye ndetse banashaka kubatemesha ishoka n’imihoro nabo bayabangira ingata.

Abaturage bakomeza bavuga ko abo bapolisi bahise batabaza bagenzi babo bakorera ku Karere ka Ruhango, bahageze basanga bikingiranye mu nzu babasaba gukingura barabyanga.

Umwe yagize ati “ Ni abana babiri b’impanga bigize ibirara bataye ishuri bakiri bato ndetse bakoze ubujura cyane bazengereje abaturage, abo bana bahahamuye inzego zose zirimo n’iz’umutekano n’abakora ku Kagari n’Umudugudu, rero bibye ihene ebyiri z’amajigija z’umuturage babishya ko baziguze.”

Yakomeje agira ati “ Nyiri izo hene akibimenya yagiye kuzibasaba barazimwima na Mudugudu amuca amazi nk’ibisanze noneho bitabaza abapolisi babiri nabo bahageze babaca amazi barikingirana biba ngombwa ko bitabaza abo ku Karere baza n’imodoka.”

Uyu muturage yakomeje avuga ko aba basore uko ari babiri bashatse gutema inzego zishinzwe umutekano biba ngombwa ko zirasa maze umwe muri izo manga ahita apfa.

Undi mugore ayagize ati “ Ni umujura wundi mwene wabo wazibazaniye izo hene ahita agenda abandi bafatwa nk’abajura nyine, barwanyije ubuyobozi mu buryo bukomeye ku buryo twitabaje ubuyobozi bw’umudugudu biranga Akarere karamanuka nabyo biranga mbese abazaga bose babarwanyaga.”

UKWELITIMES, yahamagaye Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi, yemeje iby'aya makuru.

Yagize ati " None ku wa 25 Gicurasi 2026 mu Karere ka Ruhango mu murenge wa Ntongwe abajura babiri bitwaje intwaro gakondo bibye ihene ebyiri z'umuturage, abaturage baratabara babirukaho banatabaza umuyobozi w'Umudugudu ahageze abajura bahungira mu nzu, Police yatabajwe ihageze abajura basohoka mu nzu bashaka gutema Abaturage, umupolisi yarashe umwe muri bo bajura ahasiga ubuzima undi arafatwa.

Yakomeje avuga ko police ishimira abaturage bagize ubutwari bwo kubirukaho ndetse inibutsa ko  izakomeza gukoresha ububasha bwayo mu kurinda umutekano w'abantu n'ibyabo.

May 25, 2026 - 15:39