Kirehe: Abantu 15 bari mu bitaro nyuma yo kunywa umutobe bikekwa ko wahumanyijwe
Abaturage 15 bo mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Kigarama, bajyanywe mu bitaro nyuma yo kunywa ku mutobe wari wenzwe n’umuturage mugenzi wabo, bigakekwa ko ushobora kuba wahumanyijwe.
Aba baturage bajyanywe mu Bitaro ku wa Kane tariki ya 29 Gicurasi 2026, mu Mudugudu wa Nyamikoni mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kirehe.
Abajyanywe mu Bitaro barimo barimo 11 barwariye ku Kigo Nderabuzima cya Kigarama na Bane barwariye ku bitaro bya Kirehe.
Amakuru agera kuri UKWELITIMES, avuga ko hari umuturage usanzwe ari umurokore wenze umutobe awushyira mu rugo abo mu muryago we banywaho haza n’abaturanyi banywaho ku buryo bwagiye gucya abantu 11 bamaze kuremba bajyanwa kwa muganga ndetse nyuma n’abandi bagenda bajyanwayo baza kugera kuri 15 barimo bane bari kuvurirwa ku bitaro n’abandi 11 bari ku kigo nderabuzima.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Kigarama bwatangaje ko hagikorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyaba cyateye guhumana k’uwo mutobe kubera ko uwawenze avuga ko yakoresheje ibitoki byo mu rutoki rwe.

Kinyarwanda
English
Swahili








