issa
Nyamasheke: Umugore yakubiswe n'inkuba arapfa, umwana yari ateruye ararokoka

May 20, 2026 - 13:38
 0

Umugore witwa Nyiranziyumvira Marie Rose wo mu Karere ka Nyamasheke, yakubiswe n’inkuba ahita apfa, umwana we yari ateruye ararusimbika.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Bururi Akagari ka Banda, Umurenge wa Rangiro mu Karere ka Nyamasheke ku wa 19 Gicurasi 2026.

Amakuru agera kuri UKWELITIMES, avuga ko uyu mugore yakubiswe n'inkuba ubwo yari

mu gikoni n’abana be ndetse ari umuntu wa kabiri wo muri urwo rugo wishwe n’inkuba mu myaka itanu ishize.

Ku mugoroba wo kubwa Kabiri bivugwa ko muri ako gace haguye imvura nyinshi irimo inkuba n’imirabyo. Saa Kumi ndetse ari bwo inkuba yakubise muri urwo rugo.

Nyakwigendera w’imyaka 41 yari mu gikoni atetse ari kumwe n’abana be barimo babiri b’impanga z’imyaka ibiri na mukuru wabo.

Nyiranziyumvira yari ateruye umwana umwe muri izo mpanga z’imyaka ibiri. Ibi bikimara kuba umwana mukuru yahise ajya kumenyesha abaturanyi nabo babimenyesha ubuyobozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rangiro, Mutesa Jean Claude, yavuze ko bakimenya aya makuri bihutiye kugeza kwa muganga umwana nyina yari ateruye kuko yari yahiye ku kibuno mu buryo bworoheje.

Inzego z’umutekano n’abayobozi ntabwo bahise babona uko bagera muri urwo rugo kuko imihanda itari nyabagendwa kubera ko yaba umuhanda Tyazo-Banda n’umuhanda Winka-Banda iyo imvura iguyemo kuyinyuramo bigorana kuko idatunganyije.

Umurambo wa nyakwigendera waraye mu rugo. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, biteganyijwe ko abayobozi n’inzego z’umutekano bagera muri urwo rugo bagafata icyemezo niba umurambo ujyanwa mu bitaro gukorerwa isuzuma cyangwa niba umuryango uhabwa uburenganzira bwo gushyingura bidasabye isuzuma ry’icyateye urupfu.

Mutesa yakomeje yihanganisha umuryango wa nyakwigendera, ababwira ko ubuyobozi bubari hafi kandi ko yaba ubuyobozi n’abaturanyi biteguye kubafasha igishoboka cyose.

UKWELITIMES ivuga ko ibi byabaye umugabo wa nyakwigendera atari mu rugo kuko yari amaze ibyumweru bibiri agiye mu kazi akora ko gusatura imbaho mu mashamba.

May 20, 2026 - 13:41