Papa Leo XIV yasabye impande zihanganye mu ntambara yo mu Burasirazuba bwo hagati guhagarika imirwano
Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi, Pope Leo XIV, yasabye impande zihanganye mu ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwo Hagati guhagarika imirwano, anasaba ko hatangira ibiganiro by’amahoro bigamije gutanga ituze muri ako karere.
Ibi yabivugiye m'ubutumwa bwihariye yageneye abatuye isi ubwo yari mu gitambo cya misa yabereye k'urubuga rwa St. Peter i Vatican aho yavuze ko iyo ntambara igikomeje kuba hagati ya Israel, Amerika na Iran irimo gutwara ubuzima bw'abasivili benshi binzira karengane, avuga ko hakwiye ingamba zo guhagarika iyo mirwano.
Yagize ati “Mu izina ry’Abakirisitu bo mu Burasirazuba bwo Hagati ndetse n’abandi bose bifuza amahoro, ndasaba abafite uruhare muri iyi ntambara guhagarika imirwano no kongera gufungura inzira z’ibiganiro.”
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Iran iri gushaka amasezerano yo guhagarika imirwano mu rwego rwo guhagarika ibitero ikomeje kugabwaho na Amerika n’Igihugu cya Israel, uretse ko Trump yabihakaniye kure avuga ko atiteguye kwemera ayo masezerano mu gihe ibisabwa ngo intambara ihagarare bitaranozwa neza.
Amakuru ahari kugeza ubu avuga ko igihugu cya Israel nacyo cyongeye kugaba ibitero mu gihugu cya Lebanon, ibitero abagera ku 14 basizemo ubuzima; ibyo Papa Leo XIV yise ibyaba ndenga kamere, asaba abayobozi ba Israel guhagarika ibyo bitero ahubwo bagashaka inzira za mahoro.
Papa Leo XIV yihanganishije imiryango yaburiye ababo muri iyo mirwano igikomeje kuba hagati ya Amerika, Israel na Iran, anasaba ko habaho ibiganiro byihuse bigamije gutanga amahoro.


Kinyarwanda
English
Swahili









