issa
*Tujyane muri "Debandi", indiri y'indaya, abasinzi n'abajura ruharwa* (Amafoto)

May 29, 2025 - 21:09
 0

Muhima,ni umwe mu Mirenge 10 igize Akarere ka Nyarugenge gaherereye mu Mujyi wa Kigali, ugaragaramo ibikorwa bitandukanye by'ubucuruzi n'iby'iterambere nk'ibitaro,imihanda ya Kaburimbo n'ibindi.

Uyu Murenge ugaragaramo udushya twinshi bitewe n'Urujya n'uruza rw'abantu bawirirwamo, ufite agace kadasanzwe gaherereye mu Kagari ka Tetero, kahawe akazina k'akabyiniriro ka "Debandi" bitewe n'abajura,indaya,abasinzi ndetse n'inzererezi bahagaragara.

Ni agace kadasanzwe kuko udashobora gutera intambwe 10 utarahura n'indaya cyangwa umuntu wasinze bikabije.

Muri Debandi, hagaragara utubari ducuruza inzoga zituje ubuziranenge zikora amasaha yose.

Ibi bituma hagaragara urugomo ku buryo n'abanyerondo bakorera muri uyu murenge bahatinya.

Bamwe mu baca muri aka gace n'abakazi, babwiye Ukwelitimes ko nta muntu wapfa kwemera ko Debandi ari mu Rwanda bitewe n'ibihabera.

Byiringiro Aime yagize ati " Aha harenze Dodoma na Gomora, indaya zonyine zihaba mbanza n'abayobozi batazizi abajura bo sinakubwira,none se ko ahandi mugitondo utubari tuba dufunzwe aha urabona tudafunguye abantu batari kwinywera batasinze?abanyerondo se na DASSO urabona batari kuhaca?"

Yakomeje avuga, ko muri aka gace hagaragara inzoga zinkorano zitujuje ubuziranenge ndetse nta n'umuyobozi watinyuka gashaka kuhajya ngo azimene.

Umunyerondo ukorera muri aka gace, utarashatse ko amazina ye atangazwa, we yagize ati " Ubu uragira ngo twakwinjira hariya twenyine nta polisi turi kumwe?aha nta mikino ihaba, na afande ahinjira isasu yarishyizemo, ariko ntuzi ko hariya ariho wa mugore wishe umugabo we akamurangiza ariho yari atuye?"

Umubyeyi witwa Uwamariya, we avuga ko aka gace gasa nk'akijyenga.

Ati "Aha ni mu yindi Leta hano banasambanira Ku 1000 noneho amacumbi ahaba ugiyemo wakumirwe, gusa icyo nzi abayobozi bakuru aha ntibahazi kuko bahamenye Ibi byahita bihacika uziko wagirango Debandi ntabwo ari mu Mujyi wa Kigali?"

Yongeyeho ko muri aka gace hagaragara inzu zo gukodesha zihendutse cyane ku buryo ariyo mpamvu haba indaya nyinshi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhima, Mukandori T. Grace, yambwiye Ukwelitimes, ko hatangiye ubugenzuzi bw'utubari tututjuje ibisabwa.

Yagize ati "Hatangiye ubugenzuzi bw’utubari tutujuje ibisabwa n'uturenga ku mabwiriza , aho bishoboka gukosora baragirwa inama yo gukosora bahabwe iminsi, aho bidashoboka barafungirwa bashake ibindi bakora, abandi baracibwa amande aho bikorwa nkana."

Yongeyeho ko bagiye gukomeza ubukangurambaga kugira ngo abafite utubare bacike ku ngeso yo gucuruza inzoga mu masaha y'akazi.

May 29, 2025 - 22:02