Rutsiro: Bane bakoraga ubucukuzi butemewe batawe muri yombi
Abagabo batatu n’umugore umwe bo mu Karere ka Rutsiro bafungiye muri ’Transit Center’ ya Murunda bakurikiranweho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.
Aba bagabo bafatiwe mu Kagari ka Gihira mu Murenge wa Ruhango, mu mukwabo wakozwe.
Amakuru agera kuri UKWELITIMES, abanywe bimwe mu bikoresho bakoreshaga birimo ibitiyo, amapiki n’amatindo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Bisangabagabo Sylvestre, yemeje iby'aya makuru avuga ko bose bajyanywe muri transit center ya Murunda kwigishwa.
Ati “Ni byo koko twafashe abantu bane bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ubu barimo kwigishwa muri Transit Center i Murunda kugira ngo bagirwe inama ndetse bigishwe birushijeho.”
Bisangabagabo yakomeje avuga ko ibi bikorwa byangiza ibidukikije kandi n’umutekano w’ababyishoramo utaba wizewe kuko iyo hagize ugiriramo ikibazo cy’impanuka nta bwishingizi aba afite bityo basaba ko abaturage babyirinda bakajya gusaba akazi mu bakora ubucukuzi bwemewe.
Iyi Transit Center ya Murunda ubu icumbikiwemo abagabo bagera ku 120 n’umugore umwe.


Kinyarwanda
English
Swahili









