Iran yateye utwatsi agahenge ka Trump
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika Donald Jr Trump yongereye iminsi y'agahenge kuri Iran yabwiye Amerika ko agahenge kadakenewe kuko politiki yabo yuzuyemo uburyarya.
Igisirikare cya Iran cyatangaje ko ubwato bujya ku byambu bwafatiriwe kandi ko ingabo zo mu mazi z'Amerika zafunze ibyambu byose Iran ikoresha kuko ubuhahirane budashoboka.
Aha niho Iran ihera ivuga ko kongera igihe cy'agahenge ari agasuzuguro bitewe nuko Amerika yakomeje kugota Iran.
Ku rundi ruhande ariko Amerika yongereye agahenge kugirango Iran yemere ibiganiro. Ibyo biganiro byabereye Islamabad muri Pakistan ariko nta kintu byagezeho.
Iran yifuza byinshi nkuko Amerika ibivuga. Nyamara Amerika nayo ibyo isaba Iran bisa nk'ibidashoboka.
Ubwo rero biragoye kumenya niba ibyo bihugu bizoroshya imvugo bigahuriza hagati kugirango amahoro arambye agerweho mu Burasirazuba bwo hagati.
Pakistan iri guhuza Iran n'Amerika yasabye ko agahenge kakongerwa kugirango harebwe niba ibiganiro byakomeza kugeza habonetse umuti urambye.
Visi Perezida w'Amerika JD Vance yagombaga kujya Islamabad ku itariki 21 Mata 2026 ariko ntaho yigeze ajya.
Ku ruhande rwa Iran, umuvugizi wa Leta yabwiye BBC ko batarafata icyemezo cyo kohereza uhagararira igihugu Islamabad.
Intambara Amerika na Israel bashoje kuri Iran yatangiye ku itariki 28 Gashyantare 2026.
Iran yatangaje ko ku ruhande rwayo hasenyutse amazu abarirwa mu 39,585. Ariko kandi ibyangijwe byose bibarirwa muri miliyari 270$ ari nayo Iran yasabye ko Amerika yakwishyura nk'indishyi z'akababaro.

Kinyarwanda
English
Swahili









