issa
Gicumbi: Abaturage babangamiwe n’imbwa zizerera mu mihanda zibatesha akazi

Jan 16, 2026 - 08:59
 0

Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Gicumbi bavuga ko babangamiwe no kwiyongera kw’imbwa zizerera mu mihanda no mu ngo zabo, bavuga ko zibangamiye umutekano w’abo ndetse n’ubuzima bwabo.

Ibi bigarukwaho na bamwe mu baturage batuye muri ako Karere bavuga ko basigaye bagira impungenge mu ngendo za mu gitondo na nimugoroba bikaba ikibazo gikomeye ku bana bajya ku ishuri dore ko hamaze no kugaragara ibibazo by’abo bana barumwe na zo, ibintu abaturage bavuga ko biterwa n’uko batazi ba nyiri izo mbwa.

Abatuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Gicumbi bavuga ko babangamiwe bikomeye n’izo mbwa zikurikirana abantu mu mihanda, abaturage bakavuga ko ibyo biterwa ahanini n’uko ba nyiri izo mbwa batazwi neza ndetse bakaba batanubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI, ateganya ko imbwa zigomba kuba zifunze cyangwa ziri ku mugozi igihe cyose ziri hanze y’ingo.

Uwimana Marie, umubyeyi utuye mu Murenge wa Byumba, avuga ko izo mbwa zarumye umwana we wari mu nzira ajya kwiga.

Yagize ati “Umwana wanjye yarumwe n’imbwa ari mu nzira ajya ku ishuri. Byaduteye ubwoba bukomeye, none ubu ntitwamureka ngo yijyane wenyine. Turasaba ubuyobozi ko hafatwa ingamba zirengera abana bacu.”

Abakorera mu muhanda ndetse n’abacuruzi bakorera mu Mujyi wa Gicumbi bavuga ko izo mbwa zizerera mu mihanda y’uwo mujyi zibabangamiye mu kazi kabo. Jean Claude avuga ko abamotari babangamiwe n’izo mbwa ndetse ko we yigeze kugonga agakora impanuka ubwo imbwa yamucaga imbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yabwiye Salus ko ubuyobozi bw’ako Karere buzi icyo kibazo ndetse ko hari ingamba ubu zirimo gufatwa ngo gikemuke.

Yagize ati “Ubu turimo gutegura gahunda igamije gukangurira abaturage kwita ku matungo yabo, gukaza iyubahirizwa ry’amategeko ajyanye no korora imbwa, ndetse no gukomeza ibikorwa byo kuzirinda indwara binyuze mu kuzikingiza.”

Yakomeje asaba uruhare rwa buri muturage mu gukemura icyo kibazo ati “Turasaba abaturage gutanga amakuru ku baba bazi ba nyiri izo mbwa zizerera mu mihanda bagakorana n’inzego z’ibanze mu rwego rwo gukemura icyo kibazo. Imbwa zigomba kwitabwaho na ba nyirazo kugira ngo turinde umutekano n’ubuzima bw’abaturage.”

Nubwo kugeza ubu hataramenyekana neza imibare nyayo y’imbwa zizerera muri ako Karere ka Gicumbi, inzego z’ubuzima z’ako Karere zigaragaza ko icyo kibazo gikwiye kwitabwaho byihuse, kuko zishobora gukwirakwiza no kwanduza abantu indwara zandurira ku nyamaswa.