issa
Kigali: Ubusambanyi bwavugwaga muri Sauna Massage bwimukiye muri Gym

Jul 16, 2025 - 11:19
 1

Bamwe mu baturage bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, baravuga ko babangamiwe cyane n’ubusambanyi busigaye bubera mu nzu zikorerwamo imyitozo ngororangingo.

Bamwe mu batangabuhamya babwiye UKWELITEMES, bemeza ko ubusambanyi bwakorerwaga mu byumba bya Sauna Massage bwimukiye mu byumba bikorerwamo imyitozo Ngororangingo bakunze kwita Gym.

Bavuga ko abakoresha iyi myitozo aribo bakunda gutereta inkumi n’abagore baba barimo gukoresha siporo ku buryo hari n’abo birangira bibereye inshuti.

Aba batangabuhamya, bemeza ko hatagize igikorwa abakoresha imyitozo ngororangingo muri za Gym bashobora kuzasenya ingo za benshi bitewe n’uburyo bakunda gutereta abagore b’abandi babagana kugira ngo babakoresha imyitozo ngororangingo.

Umugabo witwa Hirwa Olivier yagize ati “ Hatagize igikorwa ngo bariya ngo batoza bahabwe amabwiriza yo kudakorakora abagore b’abandi ingo nyinshi bazazisenya kuko abenshi muri bo bigize abapfubuzi ikindi harimo abatoza usanga barigize ba Doctors nutritionists batanga regime ku bagore bifuza kunanuka.”

Yakomeje agira ati “ Uragira ngo se baba ari abaganga ahubwo mu by'ukuri ntibaba barabyize ahubwo buba ari uburyo bwo kugira ngo bakore ubushurashuzi , ubuhehesi n'ubusambanyi nabo bagore.”

Umusore witwa Habanabakize Omar, we yemeza ko hari n’abagore bajya mu myitozo ngororangingo bagamije kujya kureba ko bahakura abasore bazajya bakorana imibonano mpuzabitsina gusa.

Yagize ati “Hari n’abagore nabo bajya muri gym bagakora icyo bita gutanga pase ku basore bazi kurongora cyane.”

Yongeyeho ko hari n’abagore bigisha bagenzi babo bamenyaniye muri Gym imyitozo bazajya bakora ikabafasha kuryohereza abagabo babo.

Abakomisiyoneri bahuza abagore n’abasore bubatse umubiri

Muri izi nzu zikorerwamo imyitozo Ngororangingo zitandukanye mu Mujyi wa Kigali, abazikoreramo siporo bavuga ko zibamo n’abakomisiyoneri bahuza abagore n’abasore bubatse umubiri.

Uwamahoro Adidja w’imyaka 22 yagize ati “ Wumve ko habamo abagore b’abakomisiyoneri bahuza abagore bitabira gym n'abasore bakoze umubiri b'abapfubuzi.”

Yakomeje agira ati “Ni ukuvuga ngo abasore b'abapfubuzi bashaka abakomisiyoneri b'abadamu bakabishyurira gym noneho abo bagore bakajya begera bagenzi babo bakabereka abo basore bababwira ngo uriya ararenze, mbese bakamupasa hanyuma uwo mudamu yajya yishyura uwo musore , agahemba ba badamu.”

Jul 16, 2025 - 11:52