Ibyari inkunga byabaye ikiriyo muri Gaza
Abantu 20 bishwe mu mvururu zabereye ahatangirwa inkunga y’ibiribwa mu majyepfo ya Gaza, nk’uko byatangajwe n’umuryango Gaza Humanitarian Foundation (GHF) ushyigikiwe na Amerika na Isiraheli.
Muri aba bishwe, 19 bapfuye bakandagirwa mu kivunge cy’abantu bari bitabiriye igikorwa cyo guhabwa inkunga mu gace ka Khan Younis, naho undi umwe akubitwa icyuma. GHF ivuga ko uru rusobe rwatewe n’abantu bateguye imvururu bifitanye isano na Hamas.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko ibitaro bya Nasser biherereye muri Khan Younis byatangaje ko byakiriye imirambo 10 y’abantu bishwe bazize kubura umwuka nyuma y’uko ahatangirwa inkunga hafunzwe n’abashinzwe umutekano bigenga boherejwe na GHF.
Nta gihamya cyihuse cyari cyabonetse gihamya ibyo GHF yatangaje, gusa ibimenyetso bitangwa n’ibitaro bihabanye n’amakuru GHF yari yatangaje mbere.
Kuva GHF yatangira ibikorwa byayo mu mpera za Gicurasi, hari havuzwe iby’abaturage ba Palesitina bicwa buri munsi bashaka inkunga. Abatangabuhamya benshi bavuga ko benshi muri bo barashwe n’ingabo za Isiraheli.
Ibiro bya Loni bishinzwe uburenganzira bwa muntu byatangaje ko bimaze kwandika abantu 674 bishwe hafi y’ahantu hatangirwa inkunga na GHF mu gihe cy’ibyumweru bitandatu bishize, abandi 201 bakicwa mu nzira zinyurwamo n’amakamyo atanga inkunga ya Loni n’abandi baterankunga.
BBC yatangaje ko GHF yari yarahakanye mbere ko hari abantu bishwe hafi y’ibikorwa byayo, ishinja Loni gukoresha imibare itari yo iva muri minisiteri y’ubuzima ya Hamas.
Ingabo za Isiraheli zemera ko hari abaturage baguye mu bikorwa byabo ariko bavuga ko bari gukora ibishoboka byose ngo bagabanye amakimbirane hagati y’abaturage n’ingabo. GHF ikoresha abacunga umutekano bigenga mu gutanga inkunga mu duce tugenzurwa n’ingabo za Isiraheli, gusa Loni yirinze gukorana na GHF, ivuga ko uburyo bw’uyu muryango budakurikiza amahame y’ubunyangamugayo.


Kinyarwanda
English
Swahili









