Perezida Kagame yashimangiye uruhare rw’abanyarwanda mu iterambere ry’igihugu
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko kugira ngo habeho impinduka nziza mu mibereho y’Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange, ari ngombwa gushyira imbere uruhare rw’abaturage, kubazwa inshingano, no kwita ku byemezo bigamije guteza imbere imibereho myiza yabo.
Yabivugiye mu nama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’imibereho y’abaturage (World Summit for Social Development) yabereye i Doha muri Qatar, aho yifatanyije n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma batandukanye baganiraga ku ngamba zafasha Isi kugera ku iterambere rirambye rishingiye ku muntu.
Perezida Kagame yagarutse ku rugendo rw’imyaka 30 ishize, aho Isi yose muri rusange n’u Rwanda by’umwihariko byateye intambwe mu kurandura ubukene bukabije, kongera umubare w’abagerwaho n’uburezi, ubuvuzi n’izindi serivisi z’ibanze.
Gusa yagaragaje ko ubusumbane mu mibereho bugikomeje kugaragara cyane, cyane mu bihugu bituwe n’abaturage benshi bagorwa no kubona ibikenewe bya buri munsi.
Perezida Kagame ati “Ibi bibazo si bishya, ariko guverinoma zacu ntizihuse uko bikwiye mu kubikemura. Guteza imbere imibereho myiza ni urugendo rudashira, rusaba kujyana n’ibihe. Ubu igikenewe ni ugukomeza kubakira ku byagezweho, tugakomeza mu cyerekezo cyiza. Icy’ingenzi ni ugukomeza kuzamura ubushobozi bw’abaturage kuko ari ho byose bishingiy”.
Yavuze ko mu Rwanda, uburyo bw’imiyoborere bushingiye ku kubazwa inshingano n’ubufatanye bw’abaturage bwagaragaje umusaruro ufatika, bityo ko iterambere rirambye ridashobora guturuka ahandi atari ku mbaraga z’ababikeneye ubwabo.
Perezida Kagame ati “Kugera ku iterambere rirambye nta wundi dukwiye kubikesha. Iyi nzira ni yo yagejeje u Rwanda aho rugeze. Imibereho myiza, uruhare rw’abaturage no kubazwa inshingano ni izingiro ry’uburyo bwacu bw’imiyoborere”.
Perezida Kagame yagaragaje ko kugira ngo Isi igerweho n’iterambere risangiwe na bose, bisaba guhindura uburyo bwo gukorana hagati y’ibihugu n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.
Yavuze ko akenshi imikoranire isanzwe ibogamye, igahesha amahirwe make ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, mu gihe ibikomeye bikomeza gukandamiza abifite intege nke.
Iyi nama mpuzamahanga yitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo ku Isi, abahagarariye imiryango mpuzamahanga n’abashakashatsi. Ni ku nshuro ya kabiri iyi nama iteguwe, igamije kuba urubuga rwo kuganiriramo ibibazo bikomeye bihangayikishije abatuye Isi, birimo ubusumbane mu bukungu, ubushomeri, n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Abitabiriye biyemeje gukomeza guharanira ko iterambere riba iry’abantu bose, hashingiwe ku bufatanye bushingiye ku buringanire n’inyungu rusange z’ibihugu byose.
Ubutumwa bwa Perezida Kagame bwongeye gushimangira ishusho y’u Rwanda nk’igihugu cyubakiye ku miyoborere ishingiye ku muturage, aho kubazwa inshingano, uruhare rw’abaturage, n’imiyoborere myiza ari byo shingiro ry’iterambere.


Kinyarwanda
English
Swahili









