Huye: Abaturage barataka abajura bitwaje intwaro gakondo ku manywa izuba riva
Abaturage bo mu karere ka Huye mu murenge wa Ngoma barataka ikibazo cy’ubujura bukabije bukomeje kugaragara mu mihanda y’uwo murenge by’umwihariko mu muhanda uva mu mujyi wa Huye ugana mu murenge wa Ngoma ahari amatsinda y'abasore bategera abaturage muri uwo muhanda ku manywa buri buri bakabambura ndetse ko hari nabo batema iyo kubambura byanze.
Abaturage baganiriye na UKWELI TIMES bavuze ko bahangayikishijwe cyane n’ubu bujura bukabije ubu buri gutuma benshi muri bo badakora imirimo yabo kubera gutinya kunyura mu muhanda ayo matsinda y'urubyiruko ruba rwabategeyemo ngo rubambure yewe ari no ku muhanda ku manwa y'ihangu.
Umu Agent witwa Uwimana Alice ukorera muri uwo mujyi wa Huye yavuze ko abo bajura bigeze ku mwambura igikapu yari afite cyarimo telephone ebyiri na gasakoshi gato karimo amafaranga n’ibindi bikoresho bye.
Ati" Turabangamiwe pe! Ikibabaje ni uko bano bajura bigajemo abana b'urubyiruko ubona ko bakiri bato utatekereza ko ba kwambura ariko nabatinye ubwo banyamburaga igikapu na gasakoshi gato nari mfite karimo amafaranga na simcard ku manywa rwose buri buri ubwo nari ngiye mu rugo mvuye mu kazi nka saa munani za manywa. Bano bajura ntibanatinya abantu nukuri, bakwambura izuba riva nanjye bari kungirira nabi nuko nirutse nka barekera iyo sakoshi nicyo gikapu nari mfite.
Umuturage witwa Twagirayezu Karemera utuye muri uwo murenge wa Ngoma muri ako karere ka Huye yabwiye UKWELI TIMES ko we n’umugore we iryo tsinda rya bajura ryigeze kubategera mu muhanda uva Kabutare ugana mu murenge wa Ngoma rikabambura ibyo bari bavuye guhaha ndetse bakaba baratemye uwo mugore we akaboko.
Ati" Ayo matsinda agendana ibikoresho bya gakondo birimo imihoro n’ibyuma kugira ngo uwo bashatse kwambura akabarwanya bamuteme mpaka bamwambuye, banyambuye saa kumi za manywa ndi kumwe n’umugore wange ubwo twari tuvuye mu isoko batwambura ibishyimbo by’imbuto twari dutwaye mu mufuka ubwo njye n’umugore twageragezaga kwihagararaho ngo nti batwambure bamutemye akaboko ubu arapfutse ahora Kwa muganga yivuza."
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo, CIP Hasan KAMANZI aganira na UKWELI TIMES yavuze ko Inzego z’umutekano icyo kibazo cy’ubujura zakihagurukiye ndetse ko Polisi hari abajura bane iheruka gufatira muri iyo mihanda bityo ko polisi isaba abaturage gutangira amakuru ku gihe ahariho hose hagaragaye abahungabanya umutekano.
Yagize ati" Mu by’ukuri izo nsoresore zagiye zigaragara muri iyo mihanda uretse ko ubu inzego z’umutekano twakajije ingamba zo kurwanya ubwo bujura ndetse na bahungabanya umutekano w’abaturage, hari bane duheruka gufata ariko icyo dusaba abaturage n’ugutangira amakuru ku gihe aho ibyo bikorwa by’ubujura bigaragaye hose kugirango tubikumire."
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo yakomeje avuga ko leta y'u Rwanda idateze kwihanganira na gato ababyeyi bateshuka ku nshingano zabo aho kujyana abana ku ishuri bakabashora mu mihanda kuba abasabirizi abandi bakaba abajura.
Ati" Rwose abaturage babimenye ntabwo leta y’u Rwanda iteze kuzihanganira na gato ababyeyi bateshuka ku nshingano zabo zo kwita ku bana babo bakabajyana mu ishuri, ubu hari ababyeyi bafata abana babo bakaboherereza muri ibyo bikorwa bigayitse ariko uzafatwa azabiryozwa mbese icyo dusaba abaturage n’ukwita ku nshingano zabo ndetse bagatanga amakuru ku gihe kugira ngo ibyo bibazo bikemuke.
Kugeza ubu Akarere ka Huye ni kamwe mu turere tugize intara y’Amajepfo dukunze kugaragaramo urubyiruko rwinshi rwataye ishuri rumwe rukaba rwibera mu mihanda rusabiriza mu gihe abandi bigize abajura.


Kinyarwanda
English
Swahili









