issa
Umwami wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani  yitabiriye Inama ya Loni

Sep 21, 2025 - 08:38
 0

Umwami wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad al-Thani, yerekeje i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuri iki Cyumweru mu ruzinduko rukomeye rw'inama idasanzwe ya Loni yo kwiga ku mutekano, ubukungu ndetse n’ingamba zo guhagarika intambara ikomeje gukaza umurego ya Israel na Hamas nk’uko byatangajwe n’ibiro bye, Amiri Diwan.

Amakuru ahari ni uko iyo nama yari imaze igihe itegurwa na Loni ubu ikaba igiye kuba no guhuriramo n’abayobozi bakuru b’ibihugu baturutse hirya no hino ku isi hamwe n’abayobozi b’imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu ku rwego mpuzamahanga, ikaba igiye kubaho nyirizina kubera intambara ikomeje gukaza umurego hagati ya Israel na Hamas muri Gaza.

Iyi nama kandi ngo iriga ku bibazo by’umutekano muri rusange ndetse n’ubukungu ariko nyirizina ingingo nyamukuru yayo ikaba ukwiga ku bibazo biri gutera intambara ya Israel na Hamas hagamijwe kubikemura mu gihe iyo ntambara iri kugeza ku myaka ibiri iba ndetse abantu b’inzirakarengane bakaba bakomeje kuyiburiramo ubuzima nk’uko ubuyobozi bwa Qatar bwabitangaje mu itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro byayo.

Uko iyi ntambara ikomeza umurego, bikaba impamvu nyamukuru ikomeje guteza inzara, indwara z’ibyorezo ndetse n’umubare  w’abapfa bazize ubusa ugakomeza kwiyongera nk’uko Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza ikomeza kubigaragaza mu matangazo ashyirwa hanze umunsi ku wundi.

Kugeza ubu imibare itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima ya Gaza igaragaza ko kuva ku wa 7 Ukwakira 2023 ubwo iyi ntambara yatangiraga, abantu barenga ibihumbi 65, aribo bamaze kwicwa, naho mu gihe abamaze gukomereka barenga miliyoni 1,6.

Sep 21, 2025 - 10:20