issa
Gaz methane yo mu Kiyaga cya Kivu igiye kwitabazwa mu guhangana n’ibibazo by’ibikomoka kuri peteroli

Apr 6, 2026 - 08:53
 0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko gaz ikurwa mu Kiyaga cya Kivu iteganyijwe gutangira gukoreshwa mu guteka mu gihembwe cya mbere cya 2028, mu rwego rwo kugabanya gukoresha ibikomoka kuri peteroli no gushakira Abanyarwanda ubundi buryo bw’ingufu buhendutse.

Ni ibyatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Jean de Dieu Uwihanganye, ubwo yari mu kiganiro cyitwa Urubuga rw’Itangazamakuru cyabaye ku Cyumweru tariki ya 5 Mata 2026.

Umunyamabanga wa Leta yasobanuye ko abazatangira gukoresha iyi gaz bwa mbere ari ibigo bitekera abantu benshi icyarimwe, birimo amashuri, ibigo byakira abantu benshi, ibitaro n’ibindi mu gihe iyi gahunda izagenda yongerwa kugira ngo igere no ku miryango isanzwe.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo ivuga ko iyi gahunda igamije kugabanya ingaruka z’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga, by’umwihariko muri ibi bihe by’ibibazo bya politiki n’umutekano muke byugarije isi.

Kimwe mu bibazo byugarije isi muri ibi bihe ni izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse bitewe ahanini n’intambara iri hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Israel na Iran yatangiye mu ntangiriro za 2026.

Mu rwego rwo kwihimura kuri ibyo bihugu bigikomeje kugaba ibitero bya misile kuri Iran, iki gihugu cyafunze umuhora w’amazi wa Strait of Hormuz, usanzwe unyuzwamo igice kinini cya peteroli na gaz bikoreshwa ku isi.

Gufunga uyu muhora bikomeje gutera ingaruka mbi zikomeye ku bukungu bw’isi bitewe n’uko byahise bitera ibura ry’ibikomoka kuri peteroli, bitewe n’uko wari usanzwe unyuzwamo hafi 20% bya peteroli ikoreshwa ku isi.

Nyuma yo gufunga uwo muhora, Iran yatangaje ko amato awunyuramo agomba kwishyura amafaranga menshi, ndetse iyashyira mu byiciro bitandukanye birimo ibihugu ifata nk’inshuti zayo, ibiyibogamiyeho n’ibindi ifata nk’abanzi bayo.

Ibi byatumye ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bizamuka cyane ku masoko mpuzamahanga, ingaruka zigaragara no mu bihugu byo mu karere nka Uganda, Kenya, Tanzania, Nigeria n’u Rwanda.

Mu gihe ibi bikiba, abasesenguzi mu by’ingufu bavuga ko gukoresha gaz yo mu Kiyaga cya Kivu bishobora gufasha u Rwanda kugabanya kwishingikiriza ku bikomoka kuri peteroli bituruka hanze, bityo bikarufasha guhangana n’ihindagurika ry’ibiciro ku masoko mpuzamahanga.

Apr 6, 2026 - 15:16