Bwa mbere abahanga bakurikiranye igikorwa cyo gushwanyagurika kw’inyenyeri
Bwa mbere mu mateka, abahanga mu bya siyansi biboneye inyenyeri itangira gushwanyaguria, ipfa burundu bareba. Ni igikorwa kizwi nka ‘supernova’.
Uku gushwanyagurika ni kimwe mu bikorwa bifite imbaraga zihambaye bibera mu isanzure.
Aba bahanga bifashishije Telescope nini yo muri Chili. Ni yo ndebakure ifite ubushobozi buhambaye mu Isi yifashishwa mu kureba ibibera mu isanzure.
Uku gusandara kw’inyenyeri kwabereye mu gice (galaxy) kizwi nka NGC 3621.
Inyenyeri yaturitse yari ifite ubunini bukubye inshuro 15 uburemere bw’Izuba.
Kubona supernova biba bigoye kuko biba mu gihe gito cyane. Bisaba ko mu gihe abahanga babonye impuruza bagomba guhita bakurikirana ako kanya ngo bamenye iby’iyi nyenyeri iba iri gupfa. Abahanga babonye iri turika ku wa 10 Mata 2024.
Yi Yang wo muri Tsinghua University yo mu Bushinwa, wakurikiranye iby’iyi nyenyeri yagize ati “Gukurikirana supernova ni ikintu cy’ingenzi cyane. Bitwereka uko inyenyeri zikura, uko zihinduka ndetse n’ibitera ibiturika mu isanzure.”
Yavuze ko na n’ubu abahanga mu bya siyansi batemeranya ku bijyanye n’uko inyenyeri nini nk’izi zikubye Isi uburemere inshuro zirenga umunani ziturika.
Ati “Gukora ubushakashatsi kuri ibi ni byo bibazo twumvaga dushaka gukemura.”
Inyenyeri nini ntizikunze kuramba. Iyashwanyaguritse yari imaze imyaka 25 ibayeho mu gihe Izuba rimaze imyaka miliyari 4,5 ndetse bikaba biteganyijwe ko rizamara indi nk’iyi.
Iyi nyenyeri yari ikubye inshuro 600 umurambararo w’Izuba. Ibice byashwanyaguritse byitezwe ko bizavamo indi nyenyeri ariko into ugereranyije n’izindi. Yo izaba ifite umurambararo w’ibilometero nka 20.


Kinyarwanda
English
Swahili









