issa
Gatsata: Kidelenka yahoze ari indiri y’abajura n’indaya n’abajura yahindutse igicumbi cy’amahoro

May 30, 2026 - 11:45
 1

Nyamabuye ni Akagari gaherereye mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, gafite imidugudu 16 ndetse kari gatuwemo n’abakanishi benshi n’abakora uburaya benshi ariko ubu kahindutse igicumbi cy’amahoro.

Mu myaka yashize ubuzima bwo muri aka gace bwari butangaje bitewe n’ibyahaberaga byakorwaga n’abahatuye ndetse n’abahatembereraga barimo abahashakira ubuzima umunsi ku wundi. 

Aka gace bitewe n’imiterere yako kakundaga kugaragaramo umutekano muke waterwaga n’abajura n’indaya ndetse n’ubusinzi bukabije. 

Muri iki gihe abatuye mu Kidelenka ndetse n’ubuyobozi bemeza ko aka gace kahindutse cyane betewe n’uburyo umutekano wakajijwe. 

Muri iki gihe muri aka gace ku manywa hakora abanyerondo 20 kugira ngo barusheho kugenzura umutekano wako mu gihe Akagari ka Nyamabuye kose gafite abanyerondo barenga kuri 90. 

Bemeza ko mu Kidelenka hatakigaragara indaya nyinshi n’abajura bitewe n’irondo ry’amanywa na nijoro ndetse bagashimangira ko kahindutse igicumbi cy’amahoro.

 Bamwe mubaturage baganiriye na UKWELITIMES, bemeza ko ubu abatuye muri aa gace benshi batunzwe na Gare ya Nyabugogo ndetse n’ubukanishi. 

Uwitwa Habiyambere Innocent yagize ati “ Kera hano ntiwabashaga kuhanyura nijoro kubera abajura bategeraga abaturage mu nzira ariko ubu byararangiye ikindi noneho habaga hari indaya nyinshi cyane ziteza umutekano muke ariko ubona ko ubuyobozi hari icyo bwakoze. Kubera ko harahindutse 100%.” 

Uwase Diane , we yagize ati “ Uzi ko umuntu atemeraga ko ari mu Rwanda wabwiraga umuntu wese ko utuye mu Kidelenka agahita agutinya cyangwa se akumva ko uri indaya cyangwa umujura bitewe n’uko hari hameze.” 

Yongeyeho ko muri iki gihe batekanye ndetse bafite umutekano usesuye bitewe n’uburyo aka gasantere kashyizwemo amatara ndetse n’umutekano wakajijwe. 

Umwe mu bayobozi b’Akagari ka Nyamabuye wenze ko izina rye ritangazwa yabwiye UKWELITIMES ko Kidelenka yahindutse igicumbi cy’amahoro nyuma y’uko ikajijwemo umutekano. 

Yagize ati “ Twongeyemo abanyerondo buriya ku manywa haba hariyo abanyerondo 20 ikindi kuri kariya gahanda twahashyize amatara ku buryo nijoro aba ari kwaka.”

Abaturage bo mu Kidelenka n'ubwo benshi biganjemo abakanishe bitabira umuganda rusange

Abaturage bo mu Kidelenka bari bitabiriye umuganda ari benshi kuri uyu wa 30 Gicurasi 2026

Mu bihe byashizemu Kidelenga hakundaga kugaragara indaya nyinshi n'abajura ariko ubu iki kibazo cyarakemutse

Hagiye hashyirwa ubusitani butandukanye kugira ngo harusheho kuba heza

Ku manywa haba hari abanyerondo bagera kuri 20 mu Kidelenga