issa
Abayisilamu bo mu Rwanda babaze inka 300 mu kwizihiza umunsi wa Eid al Adha

Jun 6, 2025 - 16:14
 0

Ubuyobozi bw'Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda RMC, bwatangaje ko bwabaze inka 300 mu muhango wo kwizihiza umunsi mukuru wa Eid Al Adha.

Ni umuhango wabereye kuri Pele Stadium i Nyamirambo mugitondo cyo kuri uyu 7 Kamena 2025 aho wabimburiwe n'isengesho mu gihe igikorwa cyo kubaga inka 300 cyo cyatangiriye mu Karere ka Bugesera.

Uyu munsi wa Eid Al-Adha wizihizwa hibukwa uko Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail, Imana ikamushumbusha intama yo gutambamo igitambo.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, yavuze ko mu minsi itatu yo kwizihiza Eid Al Adha, RMC uzabaga inka 300 zifite agaciro karenga miliyoni 190 Frw ndetse inyama zazi zizahabwa abatishoboye.

Yagize ati " Turateganya kubaga inka 300 ku bufatanye n'abafatanyabikorwa ku buryo ubaze n'ibijyanye no gukura izo nka aho zabagiwe no kuzigeza kubo zigenewe byose hamwe bizatwara agera kuri miliyoni 190 Frw."

Yaboneyeho gusaba abayisilamu kwizihiza uyu munsi baha abatishoboye ibyo kurya birimo n'inyama z'inka cyangwa ihene babaze no kubana neza n'abo badahuje imyemere.

Uwitwa Byukusenge Amani, we yabwiye UKWELITIMES, ko kuri we Eid al Adha ari umunsi ugaragaza ko abayisilamu bagira urukundo.

Ati "Njye uyu munsi uranshimisha cyane kuko ugaragaza ko abayisilamu bakunda abantu cyane cyane bakunda gufasha abatishoboye kuko buri muntu wese kuri uyu munsi arya inyama kandi nkeka ko nta rindi dini bibamo."

Jun 6, 2025 - 16:33