issa
MINEMA yasabye abanyarwanda kwirinda imvura nyinshi iteganyijwe

Mar 5, 2026 - 15:37
 0

Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Gen Maj (Rtd) Albert Murasira, yasabye Abanyarwanda kwirinda ingaruka z’ibiza bishobora guterwa n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa, yibutsa abatuye mu manegeka kwimuka.

Ibi MINEMA yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyamba, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Werurwe 2026.

Yavuze ko mu Rwanda hamaze iminsi hagwa imvura nyinshi, asaba Abanyarwanda gufata ingamba zo kwirinda ibiza nk’inkuba n’inkangu.

Yagize ati “Muri iki gihe turi kubona imvura iri kugwa ari nyinshi kandi byagiye binagaragazwa n’ikigo gishinzwe ubumenyi bw’ikirere, birumvikana rero hari ingamba tugomba gufata tukaba tunamenyesha abantu ko kenshi mu Rwanda bitewe n’imiterere y’igihugu cyacu."

" Igihe cy’imvura ni bwo dukunze guhura n’ibiza kandi icyo gihe ibiza bikunze kugaragara ni ibijyanye n’inkuba, inkangu, imyuzure n’inkubi y’umuyaga hamwe na hamwe hari n’igihe tubona hagwa n’urubura.”

Minisitiri Murasira, yakomeje avuga ko ibi biza bigira ingaruka zitandukanye zirimo n’impfu z’abantu.

Ati “Bifite ingaruka bitera, igihombo kinini cyane ni ukwica abantu, gukomeretsa, gusenya inzu, cyangwa se bikangiza ibikorwaremezo yewe n’imyaka mu mirima, ibidukikije n’ibindi byose bishobora gutera igihombo bijyanye n’ubukungu, iterambere n’umutekano w’igihugu.”

Yaboneyeho kwibutsa abatuye mu manegeka kwimuka, ashimangira ko by’igihe kirekire hakomeje gufatwa ingamba zizatuma nta muntu uba ahashyira ubuzima bwe mu kaga.

Ati “N’iyo mpamvu rero tuba tuburira abaturage cyane cyane kuko ibiza bibera aho dutuye, tukabasaba ko na bo bakwiriye gufata ingamba zo kwirinda no gukumira ingaruka z’ibiza cyane cyane abatuye mu bishanga n’abatuye mu manegeka. Icyo twasaba aba bantu ni ukwimuka batarashyira ubuzima bwabo mu kaga, ariko mu gihe kirekire ni ukureba ingamba zatuma bimuka burundu kuko ntabwo bashobora gutura ahantu hashobora gushyira ubuzima mu kaga.”

Ibi Minisitiri Murasira, abivuze nyuma y’iminsi mike ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iteganyagihe (Meteo Rwanda) gitangaje ko mu ntangiriro za Werurwe 2026 guhera ku ya 1 - 10 Werurwe 2026, hateganyijwe imvura nyinshi nk’uko byagenze muri Gashyantare.

Mar 5, 2026 - 15:56