issa
Trump yaburiye Iran ko igihe cyo kwemera imishyikirano ya nucléaire kiri kugabanuka

Jan 28, 2026 - 18:57
 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yaburiye Iran ayisaba kwihutira kwemera imishyikirano ijyanye na porogaramu yayo ya nucléaire, avuga ko “igihe kirimo gushira”, mu gihe Amerika ikomeje kongera ingabo n’ibikoresho bya gisirikare mu gace ka Golfe.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Trump yatangaje ko itsinda rinini ry’amato y’intambara rifite imbaraga n’intego byihariye riri kwihuta rigana hafi ya Iran, ashimangira ko Amerika yiteguye gufata ingamba zikomeye mu gihe Iran yakomeza kwinangira.

Ibi Trump abitangaje nyuma y’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, avuze ko dipolomasi ishingiye ku iterabwoba rya gisirikare idashobora gutanga umusaruro mwiza. Araghchi yavuze ko gushyira igitutu kuri Iran binyuze mu mbaraga za gisirikare bidashobora gutuma habaho umuti urambye.

Trump umaze igihe atangaza ko ashobora “gutabara” abigaragambya bo muri Iran, avuga ko bagizweho ingaruka n’itabwa muri yombi ritubahirije amategeko, yakomeje asaba ubutegetsi bwa Tehran kwemera kuganira ku masezerano mashya ajyanye no guhagarika iterambere ry’intwaro kirimbuzi.

Mu gusubiza ibyo Amerika isaba, Araghchi yavuze kuri Televiziyo y’Igihugu ya Iran ko niba Amerika ishaka ko imishyikirano itangira, igomba kureka iterabwoba, ibisabwa birenze urugero no kuzamura ibibazo bidafite ishingiro, ashimangira ko Iran itazaganira mu gihe ihangayikishijwe n’igitutu cya gisirikare.

Ku ruhande rwe, Trump yatangaje ko yizeye ko Iran izemera vuba kugera ku meza y’imishyikirano, ikaganira ku masezerano yavuze ko agomba kuba arimo ubutabera kandi akabuza Iran gukora intwaro kirimbuzi.

Iran yakomeje gushimangira ko porogaramu yayo ya nucléaire igamije gusa ibikorwa by’amahoro, ihakana kenshi ko yaba ifite umugambi wo guteza imbere intwaro kirimbuzi, mu gihe umwuka mubi hagati y’impande zombi ukomeje kwiyongera.

Jan 28, 2026 - 18:58