issa
Rwamagana: IBUKA yagaragaje inzitizi zikiri mu gufata abakoze icyaha cya Jenoside

Apr 12, 2026 - 08:50
 0

Ubwo habaga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Muyumbu, uwari ahagarariye IBUKA mu butumwa yagejeje ku bitabiriye icyo gikorwa yagaragaje ko hari abakoze icyaha cya Jenoside bimutse aho bari batuye ariko hakaba hari inzitizi mu kubafata mu gihe hatanzwe amakuru ku uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rwamagana, Madamu Musabyeyezu Dative, yagarutse ku bakoze icyaha cya Jenoside bimutse aho bakoreye icyaha bagahindura amazina ndetse no kubikurikizwa mu ifatwa ryabo bituma bamwe muribo bashobora no gutoraka ubutabera badafashwe .

 Yagize ati "Turashima ibyakozwe na Leta mu gukurikirana abajenosideri aho bagiye bari hirya no hino haba mu mahanga n'imbere mu gihugu , ariko kandi turavuga ko nubwo tubizi neza ko byagiye bikorwa ndetse bikanyura imitima kuko hari abagiye babona ubutabera. turabamenyesha ko hari benshi bakihishahisha haba mu bihugu duturanye ndetse no mu gihugu imbere."

 Musabyeyezu yakomeje agira ati "Ibihugu nka Uganda, Kenya, Malawi, Mozambique, n'ibindi duturanye biracyacumbikiye benshi basize bakoze Jenoside hano mu Rwanda, ubu aho bari, bari muri za bizinesi ( Business )zitandukanye,  yewe ugasanga batunze n'imiryango yabo iri mu Rwanda nyamara ugasanga hari uwarokotse ukicira isazi mu jisho."

Musabyeyezu yakomeje agaragaza ko hari abakoze icyaha cya Jenoside bihishe mu bice batari batuyemo kubashyikiriza ubutabera bikaba  hakirimo imbogamizi.

Yagize ati "Turacyanafite n'abihishahisha imbere mu gihugu, hari umuntu usanga atuye i Karenge yaraturutse i Ngororero, wajya kureba ugasanga yahinduye izina ariko yahura n'uwumuzi akaba yamumenya ariko wareba amazina umuziho mu gihe cya Jenoside, ugasanga irangamuntu afite si iyo ngiyo. ibi biracyatubereye ihurizo kuko purosedire ( procedure) yo kugira ngo bafatwe kugirango bashyikirizwe ubutabera ishobora kugorana bigafata igihe.

Turasaba ko igihe haboneka amakuru atanzwe hakaba nibura haboneka abantu babiri bamuzi bamushinja, uyu muntu yajya afatwa kuko usanga bisaba inzira ndende dusaba dosiye ya Gacaca muri MINUBUMWE, bigafata umwanya bikaba byanatuma umuntu wahemutse wagombaga gufatwa ugasanga yavuye aho yari azwi dore ko bicara bimuka bya hato na hato."

Musabyeyezu yasabye ko habaho umwihariko mu gufata abakoze icyaha cya Jenoside.

Yagize ati "Ese nta kuntu abaregwa Jenoside yakorewe Abatutsi habaho umwihariko wabo mu kubafata ugereranyije n'ibindi byaha tubona. Ibi turabizeye muri intumwa nziza, dusanzwe tubatuma ubutumwa mukabugezayo n'ubu nizeye ko ubutumwa bugomba kugera aho bugomba kugera."

Musabyeyezu yakomeje ati "Turasaba Inzego z'umutekano cyane cyane abashinzwe amakuru kujya babidufashamo ku bantu batanzweho amakuru ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi hakajya haba umwihariko mu kubafata, igihe dutegereje iyo dosiye ituruka muri MINUBUMWE.

Murabizi uburyo byagiye bikorwa, murabizi hari igihe niyo dosiye yo muri MINUBUMWE ibura ariko dufite abatangabuhamya bahamya ko bamuzi neza, ariko ugasanga n'ababishinzwe kubishyira mu bikorwa barareba ya minsi irebwa kugirango umuntu afatwe hagitegerejwe dosiye ."

 Musabyeyezu yasabye Leta gukuraho imbogamizi zihari kugirango byoroshye gufata abakoze Jenoside bakiri mu gihugu igihe batanzweho amakuru.

Yagize ati "Aho rero turacyafite imbogamizi nyakubahwa mushyitsi mukuru, niho twasabaga ko habaho umwihariko ku baregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi nanagendeye ku ijambo navuze icyaha cya Jenoside ntigisaza ariko uwayikoze arasaza."

 Minisitiri w'Uburinganire n'iterambere ry'Umuryango Madamu Uwimana Consolee yasabye abitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 rwa Muyumbu n'Abanyarwanda bose kwirinda amacakubiri bagatoza urubyiruko no gukunda Igihugu.

Minisitiri Uwimana yakomeje agira ati "Abanyarwanda twese turasabwa gusigasira ibimaze kugerwaho, twirinda amacakubiri ayo ariyo yose, dutoza abakiri bato indangagaciro zo gukunda Igihugu, kurangwa n'ubumwe ukuri n'ubwitange, gukunda no kunoza umurimo ."

 Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 rwa Muyumbu rushynguyemo imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi barenga 14,000. Ubwo habaga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994  hashyinguwe indi  imibiri 4.

Mu Karere ka Rwamagana, Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 zihari ni 11 zishyinguyemo Abatutsi barenga 84,000.