U Rwanda rwaje mu bihugu bya mbere mu kunoza isuku n’amashanyarazi mu buvuzi
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS/WHO ku bufatanye na UNICEF kuri uyu wa gatatu ryatangaje raporo nshya yerekana ko nubwo ibihugu birenga 100 bigerageza gufata ingamba zikomeye mu kunoza serivisi shingiro mu bigo bitandukanye n’amavuriro, ariko abagera kuri miliyari ku isi bakivurirwa ahatari service zirinda imyanda, hatagira amazi, isuku n’amashanyarazi.
Ni Raporo yiswe Essential Services for Quality Care ikaba igaragaza ko hari intambwe yatewe mu bihugu bimwe na bimwe birimo Ethiopia, Malawi, Nepal, U Rwanda na Uganda mu kurwanya imyanda no kuzuza ibikenewe byose ahavurirwa abantu uretse ko nubwo iyo ntambwe yatewe miliyari z’abantu ku isi bagikomeje kwicwa n’indwara z’umwanda, kubura amazi meza no kuvurirwa ahantu hatari amashanyarazi ku barwayi bakenera kubagwa.
Dr. Ruediger Krech, Umuyobozi w’agateganyo mu ishami rya OMS/WHO muri iyo Raporo yagarutse ku bikenerwa nyirizina kugira ngo umurwayi abashe gukira neza birimo kwirinda umwanda, kuvurirwa ahari amazi meza ndetse n’amashanyarazi ndetse ko ibihugu byose byagakwiye kubikora.
Yagize ati“ Umurwayi wese akwiriye kuvurirwa ahantu hafite isuku, hizewe kandi hari amazi meza n’amashanyarazi ndetse n’ibindi bikoresho bikenewe kugira ngo akire. Iyo aho umurwayi avurirwa hatari amazi, isuku, amashanyarazi n’imicungire y’imyanda, abaganga ntibashobora kurinda indwara cyangwa gutanga serivisi z’ibanze, bityo ubuzima bw’abantu barenga miliyoni bukajya mu kaga.
Nubwo hari ibyiza bimaze kugerwaho mu bihugu bimwe na bimwe, abantu benshi baracyavurirwa ahatagira ibyo byose nagarutseho by’ibanze. Ubu Guverinoma n’abafatanyabikorwa bagakwiye kongera ishoramari kugira ngo ibyo Umuryango w’Abibumbye wemeje muri 2015 bijyanye n’ubuvuzi bigerweho.”
Ni Raporo kandi yerekana ko mu mwaka wa 2023 abantu miliyari 1.1 bavurirwaga mu bigo bidafite amazi meza. Hafi kimwe cya kabiri cyabo bakaba baragizweho ingaruka zo kwandura indwara zitandukanye ndetse bamwe muri bo bakaburiramo ubuzima.
Ni mu gihe iyo Raporo yerekana kandi ko abantu miliyari 3 muri uwo mwaka bavurirwaga ahatagira ubwiherero busukuye kandi bukora neza, naho abantu miliyari 1.7 bakaba batarabonaga serivisi z’isuku z’ibanze ku bigo bitandukanye n’amavuriro, mu gihe abagera kuri miliyari 2.8 bavurirwaga mu bigo bidafite uburyo bwo gucunga imyanda yabaga yakoreshejwe.
Ikanerekana ko mu 2022, hafi miliyari imwe y’abantu bavurirwaga mu bigo n’amavuriro bidafite amashanyarazi bityo benshi mu barwayi bavurwaga babazwe bikabagiraho ingaruka zikomeye zirimo no kuburiramo ubuzima.
Nubwo bimeze bityo, OMS/WHO ikomeza ivuga ko muri 2024 na 2025 hari impinduka zigenda zigaragara mu bigo n’amavuriro, aho isobanura ko kuri ubu hejuru ya 80% by’ibihugu bikomeje gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda ibyo bibazo birimo kwirinda kuvurira abarwayi mu mwanda.
Ndetse ko kugeza ubu ibihugu nka Ethiopia, Malawi, Nepal, U Rwanda na Uganda biri mu byambere bikomeje kugaragaza ubushake bukomeye bwo guteza imbere serivisi zo kwirinda umwanda no kuvurira abarwayi ahari amashanyarazi.
Uretse ko ngo nubwo bimeze bityo, ibihugu bimwe na bimwe bimaze gutera intambwe mu gukemura ibyo bibazo, gusa amafaranga akaba ari cyo kibazo gisigaye kuko ngo nubwo ibihugu bitari bike ku isi byemeje imigambi yo gukemura ibyo bibazo, kimwe cya kabiri cyabyo ko aricyo cyemeza ko gifite ingengo y’imari ihagije yo gushyira mu bikorwa iyo migambi.


Kinyarwanda
English
Swahili









