issa
Israel yemeje ko yishe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Houthi muri Yemen

Oct 17, 2025 - 08:08
 0

Igisirikare cya Israel (IDF) cyatangaje ko cyishe Maj. Gen Mohammed Abdulkarim al-Ghamari, wari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’umutwe wa Houthi wo muri Yemen, mu gitero cyagabwe mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu.

Mu itangazo ryasohowe n’igisirikare cya Israel, rivuga ko uyu muyobozi mukuru wa Houthi ari umwe mu bari ku isonga mu gutegura ibitero byo kurasa indege zitagira abapilote (drones) n’ibisasu bya misile byari bimaze iminsi bigabwa ku butaka bwa Israel bituruka mu karere ka Yemen.

IDF yatangaje ko igitero cyagabwe cyagendeye ku makuru y’ubutasi (intelligence) yagaragaje aho uyu muyobozi yari yihishe, kikagabwa n’indege za gisirikare za Israel (Israel Air Force) zifashishije ibisasu bya tekinoloji ya rutura.

Maj. Gen Mohammed Abdulkarim al-Ghamari yari azwi nk’umwe mu bantu bakomeye cyane muri Houthi, akaba yari umujyanama wihariye wa Abdel-Malik al-Houthi, umuyobozi mukuru w’uwo mutwe w’inyeshyamba ushyigikiwe na Iran.

Amakuru ava muri Yemen avuga ko nyuma y’urupfu rwe, umutwe wa Houthi watangaje ko uzihorera, uvuga ko “Israel izabona ingaruka z’icyo gikorwa cy’ubugome”.

Umutwe wa Houthi umaze igihe ugaragaza ubufatanye n’imitwe irwanya Israel irimo Hamas yo muri Gaza na Hezbollah yo muri Lebanon. Mu mezi ashize, uyu mutwe wagiye wemeza ko wagabye ibitero ku nyanja y’Abarabu no mu nyanja ya Red Sea, aho wibasiye amato y’Abayahudi nayo Israel ifiteho inyungu.

Abasesenguzi b’ububanyi n’amahanga bavuga ko uru rupfu rwa al-Ghamari rushobora gukaza umwuka mubi mu karere, cyane cyane hagati ya Israel n’ibihugu bifite imitwe ishyigikiwe na Iran, bikaba bishobora gutuma imirwano irushaho gukara muri Yemen no mu Burasirazuba bwo hagati.

Kugeza ubu, Israel ivuga ko ibikorwa byayo bigamije “kwirinda ibitero by’iterabwoba” bivuye mu karere, mu gihe Houthi yo ivuga ko irwana “mu rwego rwo gushyigikira Abanya-Palestine” mu ntambara iri kubera muri Gaza.

Urupfu rwa Maj. Gen Mohammed Abdulkarim al-Ghamari rufatwa nk’igihombo gikomeye kuri Houthi, dore ko yari umwe mu bayobozi bakomeye basigaye bafite ubunararibonye mu bya gisirikare kuva intambara muri Yemen yatangira mu 2015.

Oct 17, 2025 - 08:15