issa
Rusizi: Yashimiye Perezida Kagame na Madamu we kuba barabasubije ubuzima

Dec 14, 2025 - 09:51
 0

Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri bitabiriye igikorwa cyo kwifatanya n’Ababyeyi b’Intwaza batuye mu Rugo rw’Impinganzima, mu karere ka Rusizi mu rwego rwo kubifuriza Noheli nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2026.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 13 Ukuboza 2025, kitabirwa n’abaturage batandukanye, abayobozi bo mu nzego zitandukanye za Leta, abana n’abakuru kikaba igikorwa cyaranzwe n’ubusabane no gushimira ababyeyi bari muri iyo club kubera uruhare rwabo mu kurera u Rwanda ruriho uyu munsi.

Mu ijambo rye, Habimana Alphredi, Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere n’Ubukungu mu Karere ka Rusizi, ni we wabanje gutanga ikaze ku banyamuryango ba Unity Club n’abandi bari bitabiriye iki gikorwa, abashimira kuba baje kwifatanya n’ababyeyi mu kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka.

Yagize ati “Igikorwa cyo kuza kwizihiza iminsi mikuru n’ababyeyi b’Intwaza kibongerera icyizere cyo kubaho, kikabereka ko bafite abantu babari hafi. Ni igikorwa cy’ingenzi cyane mu guha agaciro ibikorwa byabo bakoze, kubashimira birakwiye cyane, mwese mwiyumvemo ikaze.”

Habimana Alphredi yakomeje asaba abari aho bose gushimira Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri, Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame, ku bwitange n’urukundo ahora agaragariza Ababyeyi b’Intwaza, abibuka kandi akabashyigikira mu bihe bitandukanye by’umwaka.

Intwaza Eliezel MUGANGA, wavuze nk’Umubyeyi uhagarariye abandi mu Impinganzima zo mu karere ka Rusizi, yashimiye Nyakubahwa Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, babasubije ubuzima bakabubakira urugo rwiza, bakongera kugira icyizere cyo kubaho.

Yagize ati “Mudushimire Nyakubahwa Perezida wa Repubulika na Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame ko badutuje bakaduha amacumbi meza. Ubu turatekanye, turishimye, twitabwaho umunsi ku wundi neza. Mubatubwirire muti barashima cyane.”

Hon. Edda Mukabagwiza, umunyamuryango w’Ishyaka rya RPF-Inkotanyi, nk’umwe mu bari mu bashyitsi bakuru wari witabiriye ibyo birori, yabanje asaba abari bitabiriye icyo gikorwa gufata umwanya bakibuka ababyeyi babiri bo muri uwo muryango w’Intwaza batabarutse muri uyu mwaka turimo gusoza.

Hon. Edda yakomeje ashimira cyane ababyeyi bitabiriye icyo gikorwa avuga ko nku buyobozi batazahwema kubaba hafi.

Yagize ati “Mu by’ukuri, bidukora ku mutima, tukanezerwa iyo twabasuye, tugasanga murasabana gutya ubona ko mwishyimanye n’abaturanyi banyu. Ibyo biduha kongera gushimangira ko Ubumwe n’Ubudaheranwa hari ibyiza bwazanye mu gihugu cyacu kandi ko ari wo murage dukwiye gusigasira twese nk’Abanyarwanda. Natwe nku buyobozi nti duteze kubatererana, hose muzadukenera rwose tuzitaba karame.”

Ababyeyi b’Intwaza batuye mu Rugo rw’Impinganzima ruherereye mu karere ka Rusizi bashimiye cyane abateguye icyo gikorwa bavuga ko bibaha ibyishimo n’ihumure, banashimira kandi Unity Club n’Ubuyobozi bw’Igihugu bukomeza kubazirikana no kubaha agaciro gakwiye mu buryo bukwiye bwose.

Dec 14, 2025 - 10:51