Malaria yibasiye abarenga ibibihumbi 83 mu kwezi kumwe

Feb 28, 2025 - 18:49
 0

Ubushakashatsi bwakozwe mu Rwanda bugaragaza ko abarwayi ba Malaria biyongereye ku kigero cyo hejuru.

Imibare ya RBC yerekana ko muri Mutarama 2025, mu Rwanda hagaragaye abarwayi ba Malariya ibihumbi 83. Muri abo ibihumbi 70 ni abo mu turere 15 gusa, kw'isonga ni Gasabo na Kicukiro. Abagera kuri 285 barwaye Malariya y'igikato. 

 Ni mu gihe Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko mu kwezi kwa 4 uyu mwaka hari imiti mishya ivura malariya izatangira kugezwa ku bigo nderabuzima, amavuriro y'ibanze ndetse no ku bajyanama b'ubuzima, hagamijwe guhangana n’iyi ndwara yiyongereye mu Rwanda.

 Umuyobozi w'ishami rishinzwe kurwanya Malariya mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr. Aimable Mbituyumuremyi, avuga ko abafata nabi imiti ya Malariya ari bo baba intandaro y'ikwirakwira rya Malariya yihinduranyije.

 Ikigo RBC cyerekana ko ubushakashatsi bwakozwe ku bigo nderabuzima bike bwagaragaje ko 80% by'abafashe umuti usanzwe uvura Malariya wa Quartem ari bo gusa bakira neza.

Dr. Mbituyumuremyi avuga ko hari gahunda yo kurushaho kwegereza abaturage imiti mishya ivura malariya.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.