
Rayon Sports yashyize hanze ibiciro iteguza kubamba Gasogi United
Ikipe ya Rayon Sports izakina na Gasogi United mu mukino w'umunsi wa 19 wa shampiyona watangiye gukinwa kuri uyu wa Gatanu.
Kuri iki cyumweru tariki 2 Werurwe 2025, ikipe ya Rayon Sports irakira ikipe ya Gasogi United mu mukino wa shampiyona y'u Rwanda w'umunsi wa 19. Uyu munsi watangiye kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Werurwe 2025, Rutsiro FC itsinda Vision FC ibitego 2-1 ni nawo mukino wonyine wabaye.
Rayon Sports na Gasogi United, ni umukino ukomeye cyane ku makipe yombi nubwo ibyo aharanira bitandukanye cyane. Ikipe ya Rayon Sports irifuza kuguma ku mwanya w'imbere ari nacyo ubuyobozi burimo guharanira bukora ibishoboka byose ku mikino bakinnye.
Ikipe ya Gasogi United irifuza gutsinda uyu mukino nyuma yo gutsindwa na APR FC igitego 1-0 mu mukino ubanza w'igikombe cy'Amahoro. Ikipe ya Gasogi United gutsinda uyu mukino ni kimwe mu bjzayiha imbaraga n'icyizere gikomeye ikongera gutekereza ko yanakuramo APR FC mu gikombe cy'Amahoro.
Rayon Sports mu butumwa yashyize ahagaragara ivuga ko ishaka kubamba ingwe nkuko ikipe ya Gasogi United ndetse n'abafana bayo biyita. Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino nabyo kandi byagiye aharagara.
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko ahansanzwe bizaba ari ibihumbi 3 gusa, ahatwikiriye bikaba ibihumbi 5, muri VIP bikaba ibihumbi 10 naho muri VVIP bikaba ibihumbi 30.
Rayon Sports irakina uyu mukino yagaruye abakinnyi 2 batabonetse ku mukino wa shampiyona uheruka banganyijemo na Amagaju FC barimo Adama Bagayogo ndetse na Ombarenga Fitina bose bari bujuje amakarita 3 y'umuhondo.
Abakinnyi batazagaragara kuri uyu mukino barimo Muhire Kevin wasabye gukomeza ku ruhuka akazagaruka ku mukino iyi kipe izakina na APR FC ndetse na Fall Ngagne uzabagwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Werurwe 2025.
Ikipe ya Rayon Sports izakina uyu mukino ku isaha ya saa cyenda z'amanwa nyuma ikipe ya APR FC ihita ikina na Police FC ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba.
Rayon Sports kugeza ubu ifite amanota 41 niyo iyoboye urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona y'u Rwanda naho ikipe ya Gasogi United bizakina iri ku mwanya wa 7 n'amanota 24.