“Nibiba bityo nzagenda” Guardiola abwira ubuyobozi bwa Manchester City
Umutoza wa Manchester City, Pep Guardiola, yatangaje ko ashobora gutandukana n’iyi kipe iramutse yongewemo abakinnyi benshi mu mpeshyi, atabanje kugishwa inama cyangwa kubisabwa kuko bidindiza imigendekere myiza y’ikipe n’imyitwarire y’abakinnyi.
Ni ubutumwa yatangaje ku mugoroba wo ku wa kabiri nyuma y'umukino w’umunsi wa 37 wa shampiyona y’u Bwongereza aho Man City yatsindiye itike yo gukina UEFA Champions League mu mwaka utaha wa 2026.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Pep Guardiola yashimangiye ko kugira abakinnyi benshi bafite uburambe bishobora gutuma bamwe babura umwanya wo gukina, bikabaviramo kwiheba no gutakaza ishyaka ryo guhatana.
Ati “Namaze kubwira ikipe ko ntashaka abakinnyi benshi. Ntabwo nshaka ko ku mukino nsiga abakinnyi batanu cyangwa batandatu. Nibiba bityo nzagenda. Ariko nibazana bacye nanjye nzahaguma. Sinshaka ikipe y’abakinnyi 24, 25 cyangwa 26 bose bameze neza,”
Guardiola yavuze ko hari aho bigera ugasanga umutoza atakigira amahitamo ashingiye ku bushobozi bw'umukinnyi ahubwo ku mubare w’abakwiye kubanza hanze, bigatuma abakinnyi bamaze iminsi bafite inyota yo gukina bisanga ku ntebe y’abasimbura cyangwa mu myanya y’abafana.
Ati “Ntabwo nkunda ko abakinnyi banjye bareba umukino nk’abafana, mu mezi make ashize wasangaga hari abakinnyi byibuze 11 twasize inyuma kandi nta n’umwe mu myugariro twari dufite. ibyabaye byarabaye ariko ubutaha sinzabyihanganira.”
Mu mikino ya nyuma ya Manchester City kubera kugira umubare w'abakinnyi benshi hari harimo n'abatarabonye umwanya wo kwigaragaza bitewe n'ubwinshi bw'abakinnyi bwamwe batari bari ku rwego ruhagije rwo kwifashishwa mugushaka instinzi. Abo ni nka Abdukodir Khusanov, Savinho, James McAtee, Claudio Echeverri na Rico Lewis.
Ibi byagaragaje ko Guardiola afite ikibazo gikomeye cyo kugira abakinnyi benshi ariko ntibahabwe amahirwe angana, ibintu avuga ko bishobora gutuma ubwitange n’umusaruro bigabanuka.
Kugeza ubu Manchester City ifite abakinnyi 28 bagize ikipe nkuru, hakiyongeraho abandi bane batijwe mu yandi makipe bashobora gusubira Etihad Stadium mu mpeshyi.
Gusa Guardiola yagaragaje ko umutekano we ku ntebe y’ubutoza uzaterwa n’icyemezo cy'ikipe ku bijyanye n’isoko ry’abakinnyi ryo mu mpeshyi.
Ati “ Niba bashaka ko tugumana ni uko bagomba kumva ko ikipe nini itagamije ubwinshi ahubwo iha buri mukinnyi agaciro, nibyo nshyize imbere.”
Pep Guardiola umaze gutwara ibikombe 15 muri Manchester City kuva yagerayo mu 2016 ari mu gihe gishobora kugena uko azitwara mu minsi iri imbere. Icyemezo cye gishobora no kugira ingaruka ku isoko ry’abakinnyi rya City, cyane cyane ko iyi kipe isanzwe izwiho kugura abakinnyi bakomeye buri mwaka.
Ni ukurindira tukareba niba ubuyobozi bwa Manchester City buzubahiriza icyifuzo cy’umutoza wabo umaze imyaka arangwa n’ubuhanga n’umusaruro utagereranywa ku rwego mpuzamahanga.


Kinyarwanda
English
Swahili









