issa
Byiringiro Lague yahakanye ibyo gutoroka umwiherero wa Police FC

Nov 7, 2025 - 13:38
 0

Rutahizamu wa Police FC, Byiringiro Lague, yahakanye ibyo gutoroka umwiherero w'iyi kipe, bivugwa ko ari byo byatumye akurwa mu bandi.

Mbere y'Amasaha macye kugira ngo Police FC ikine umukino w'umunsi wa Karindwi wa shampiyona na AS Kigali, nibwo hasohotse amakuru avuga ko Byiringiro Lague yakuwe mu mwiherero w'ikipe ya Police FC.

Ni amakuru yazengurutse cyane kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Ugushyingo 2025, bivugwa ko Byiringiro Lague yatorotse umwiherero abakinnyi bose bari barimo bitegura uyu mukino ndetse mu kugaruka akaza yakerewe biba ngombwa ko abatoza ba Police FC bafata umwanzuro wo kumukura mu bandi.

Nubwo hasohotse aya makuru avuga ko Byiringiro Lague yakuwe mu bandi bakinnyi ba Police FC, we avuga ko byatewe nuko ari uburwayi. Ibi Byiringiro Lague yabitangarije Inyarwanda nyuma y'aya makuru arimo gucicikana.

Byiringiro Lague yakomeje kuvugwaho imyitwarire mibi cyane cyane hanze y'ikibuga ariko mu kibuga ntawashidikanya ubushobozi bwe ugendeye ku byo arimo gufasha Police FC. Uyu mukinnyi yavuzwe cyane mu mubano udasanzwe na Dj Crush ariko baza kubihakana bavuga ko ari inshuti zisanzwe 

Nyuma yo kumenya aya makuru, UKWELITIMES twagerageje kuvugisha ushinzwe abakinnyi muri Police FC ariko ntitwabasha ku mubona kugeza dusohoye iyi nkuru. 

Byiringiro Lague ni umwe mu bakinnyi bagize uruhare runini mu kuba Police FC kugeza ubu yicaye ku mwanya wa mbere n'amanota 16 ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona y'u Rwanda. Kubura kuri uyu mukino ntawatinya kuvuga ko iyi kipe ihombye umukinnyi mwiza ariko Kandi ni inyungu kuri AS Kigali.

Byiringiro Lague ntari kumwe n'abandi bakinnyi ba Police FC 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373