issa
Nyanza: Umukecuru yasanzwe yapfiriye mu bwiherero bw’akabari

Nov 7, 2025 - 12:29
 0

Umukecuru witwa Mukarwego Hosiana uri mu kigero cy’imyaka 70 wo mu Karere ka Nyanza, yasanzwe yapfiriye mu bwiherero bw’akabari gacururizwamo ikigage.

Uyu Nyakwigendera Mukarwego Hosiana yasanzwe mu bwiherero bw’akabari gaherereye mu Mudugudu wa Rukari, Akagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana yitabye imana.

Abaturage babonye umurambo we, bavuga ko bawumenye mu masaha ya saa tanu z’ijoro  ku wa 5 Ugushyingo 2025, bawusanze ucuramye nk’uwajugunywe muri ubw bwiherero.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yemeje aya makuru, avuga ko inzego z’umutekano zahise zihagera.

Yagize ati: “Twageze aho hantu dusanga koko umurambo w’umukecuru uri mu bwiherero, kandi wari ucuramye. Inzego zishinzwe iperereza zahise zitangira gukurikirana icyo kibazo.”

Amakuru ava mu baturanyi avuga ko nyakwigendera yari yagaragaye muri ako kabari ku mugoroba wo ku wa 4 Ugushyingo 2025 ndetse akaba ari nabwo bwa nyuma yagaragaye ari muzima.

Kugeza ubu, nyir’akabari n’abandi bantu bakekwaho kuba bari kumwe na nyakwigendera ku mugoroba wabanjirije urupfu rwe batawe muri yombi kugira ngo batange amakuru yihariye ashobora gufasha mu iperereza.

Inzego z’umutekano zasabye abaturage kwirinda gutanga amakuru adahamye, zigaragaza ko iperereza ritaratanga umwanzuro wemeza icyabaye.

Umurambo wa nyakwigendera wo wahise ukurwamo ujyanwa gukorerwa isuzuma, mu gihe iperereza ku cyaba cyahitanye uyu mukecuru rikomeje.