issa
Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bufaransa yashyizeho Guverinoma

Oct 13, 2025 - 12:20
 0

Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Sébastien Lecornu, wari uherutse kwegura mu mnsi ishize Perezida Macron, akamusubiza muri uwo mwanya, yashyizeho guverinoma nshya.

Iyi guverinoma yashyizweho ku wa 12 Ukwakira 2025 nyuma y’imisi ibiri agarutse mu inshingano, aho igizwe n’abaminisitiri bamwe basubijweho, abandi bahabwa imirimo mishya.

Bamwe mu ba Minisitiri basubijweho barimo uwitwa Gérald Darmanin wongeye kugirwa Minisitiri w’Ubutabera, Amélie de Montchalin wongeye kugirwa Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Jean-Noël Barrot wasubijwe ku mwanya wo kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga na Roland Lescure wagizwe Minisitiri w’Ubukungu

Mu bandi ba Minisitiri bashyizweho barimo Catherine Vautrin wagizwe Minisitiri w’Ingabo na Annie Genevard wagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi  ndetse na Rachida Dati wagizwe Minisitiri w’Umuco na Laurent Nuñez wabaye Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu na Jean-Pierre Farandou wabaye Minisitiri w’Umurimo.

Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Sébastien Lecornu yavuze ko inshingano za mbere z’iyi guverinoma ari ugushyiraho ingengo y’imari y’u Bufaransa.

Yagize ati “Inshingano z’iyi guverinoma ni ugushyiraho ingengo y’imari mbere y’uko umwaka urangira. Ndashimira abagabo n’abagore biyeguriye gukorera iyi guverinoma bashyize ibindi ku ruhande kugira ngo bakore ikintu cy’ingenzi kurusha ibindi; gushyira inyungu z’igihugu imbere.”

Gusa igihe iyi guverimoma izamara ntikiramenyekana kuko amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yavuze ko azahangana n’iyi guverinoma nshya. 