issa
Karongi: Barishimira umuhanda wa kaburimbo bubakiwe wuzuye utwaye arenga Miliyari 17Frw

Mar 11, 2026 - 10:13
 0

Abatuye mu Karere ka Karongi by’umwihariko impunzi zicumbikiwe mu Nkambi ya Kiziba n’abayituriye, baravuga ko bishimira ikorwa ry’umuhanda Bwishyura - Kiziba, washyizwemo kaburimbo kuko wabakijije ingendo ndende bakoraga bajya gushaka kwivuza no kujya gushaka izindi serivisi mu tundi duce

Uyu muhanda ureshya n’ibirometero 14.5, uturuka mu Mujyi wa Kibuye ukagera ku Nkambi ya Kiziba, wubatswa na Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo babinyujije muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), mu mushinga wayo ‘Jya Mbere’, ukaba wararangiye utwaye arenga miliyari 17Frw.

Bamwe mu baturage bakunda kuwukoresha bavuga ko mbere y’uko ukorwa wari mubi cyane, kubera ko uretse kuba wari warangiritse unarimo ibinogo byinshi, wanakundaga gutengukiramo inkangu, ku buryo batoroherwaga no kuwukoreramo ingendo, bigatuma badashobora guhahirana na bagenzi babo mu buryo bworoshye.

Bavuga ko mbere uyu muhanda wanatumaga bagorwa no kugera kwa muganga igihe bahawe turansiferi (Transfer) ku bitaro bya Kibuye ndetse hari n’abagore babyariraga mu nzira cyangwa inda zikavamo.

Uwitwa Sandrine Dukuzemariya wo mu Murenge wa Bwishyura, avuga ko mbere y’uko babakorera umuhanda, bakundaga guhura n’imbogamizi zitandukanye zatumaga kuwukoreramo ingendo bigorana.

Yagize ati “Wari umuhanda mubi, twazamukaga tuva mu Mujyi bikatugora, moto zikatuzamura ziduciye ibihumbi bibiri, haba ari nijoro bikaba ari ikibazo, bakaduca ibihumbi bitatu cyangwa bine, hari ibikuku bibi, hari n’igihe umumotari yanzamuye nikubita hasi ntwite, moto irantwika. Hano ntabwo twapfaga kubona ukuntu tujya mu mujyi. Ubu ngubu wabaye mwiza haba saa sita z’ijoro ndazamuka ntabwo nishisha ngo ndataha ryari, moto yarakatutse ni amafaranga igihumbi. Turishimira ko watubereye mwiza Imana yarakoze.”

Umucuruzi wo mu Murenge wa Rwankuba,witwa Ntawuyirusha, yabwiye KT Radio ko bakundaga guhura n’imbogamizi zirimo kudahahirana n’abandi, ku buryo byabatezaga inzara bikanagira ingaruka ku bacuruzi.

Ati “Mbere byari bimeze nabi cyane, imodoka yashoboraga kuva mu Mujyi nk’imvura yaguye ikagera mu nkambi hashize nk’isaha n’igice, cyangwa zimwe zigahera mu nzira bitewe n’ukuntu hari hameze, ariko ubu imodoka irahagenda iminota 20 zigenda neza nta kibazo. Aha hari igihe hateraga inzara bitewe n’uko guhahirana bitabagaho. Imodoka zazaga zivuye kuduhahira ibintu byo kurya, ibicuruzwa byose biza mu nkambi ntabwo byakundaga bitewe n’uko imodoka zaheraga mu nzira. Nkanjye ncuruza ibinyobwa bisembuye, hari igihe imodoka yagiraga gutya igahengama kubera umuhanda mubi, bikameneka tukaba tubihombeyemo. Ubu Leta yatugiriye neza nta zindi mbogamizi tugifite.”

Perusi Mami, umwe mu mpunzi zageze mu nkambi ya Kiziba mu 1996, we yagize ati “Umuhanda utarakorwa byatugiragaho ingaruka kenshi, kuko nko mu buvuzi hari igihe batangaga taransiferi y’umurwayi ugiye ku Kibuye, bidashobotse ko avurirwa hano, ugasanga mu muhanda haridutsemo ikintu imodoka ntibashe gutambuka, kandi ni ko umurwayi akomeza kuremba hakaba n’igihe abyariye mu nzira cyangwa akagira n’ibindi bibazo, ariko ubu ngubu bimeze neza nta kibazo.”

Umuyobozi w’umushinga ‘Jya Mbere’, ukorera muri MINEMA, Frank Ngoga, yavuze ko uyu muhanda wakozwe hagamijwe gufasha Abanyarwanda n’impunzi mu bikorwa byabo bitandukanye.

Yagize ati “Watangiye kubakwa mu 2024, kugira ngo ufashe impunzi n’Abanyarwanda, baba abavuye mu Mirenge itandukanye cyangwa n’Uturere dutandukanye, mu migenderanire, imihahirane, no mu kwivuza, ukaba waratwaye asaga miliyari 17Frw.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Gerald Muzungu, avuga ko gukora uyu muhanda byari bikenewe cyane bitewe n’uko wari umeze nabi mbere.

Ati “Washoboraga kuba wahagenda isaha irenga kubera ko ari mu misozi, hari ahantu habi h’amabuye hatagendeka. Ubu rero ni iminota 20, kuva Karongi ugera Kiziba ni nk’ako kanya. Byafashije korohereza urujya n’uruza rw’abantu, ari impunzi ari n’Abanyarwanda, bikaba bifasha ubucuruzi, ariko ikintu cyari kinakomeye byatezaga ingorane ku buzima bw’abaturage, kuko abagore batwite kugira ngo bagere ku bitaro bya Kibuye byari ingorane kubera imbangukiragutabara yagendaga ibacunda. Byarafashije ku buryo ubu nta ngorane y’abapfa babyara.”

Umuhanda wa Bwishyura-Kiziba, uhuza abaturage bo mu Mirenge ya Bwishyura, Rwankuba na Gitesi hamwe n’impunzi zirenga ibihumbi 14 zicumbikiwe mu nkambi ya Kiziba.

Uko uyu muhanda wari umeze mbere yo gukorwa