Ayatollah Mojtaba Khamenei ari mu bwihisho
Bifite ishingiro kuba Ayatollah Mojtaba Khamenei yakwihisha bitewe nuko aramutse agiye mu ruhame akavuga imbwirwaruhame, byatanga amakuru ku butasi bwa Mossad na CIA ku buryo byaborohera kumugiraho amakuru bityo bakamuhitana.
Ayatollah Mojtaba Khamenei, Umuyobozi w'ikirenga wa Iran amaze iminsi itatu atagaragara mu ruhame yewe nta n'imbwirwaruhame yigeze atangaza nyuma y'iminsi itatu atorewe uriya mwanya usumba indi muri repubulika ya Islam.
Televiziyo y'igihugu muri Iran yatangaje ko igitero cyahitanye se, cyakomerekeje Mojtaba Khamenei ku kuguru kw'imoso ku buryo ari kwitabwaho n'abaganga.
Ku wa 28 Gashyantare 2026 Israel yagabye igitero cya drone cyahitanye Ayatollah Ali Khamenei, umugore we, umugore wa Ayatollah Mojtaba Khamenei, umuhungu we ndetse n'abari barinze uriya muryango wategekaga Iran Mu gihe cy'imyaka 40.
Ku wa kabiri tariki 10 Werurwe 2026 ikinyamakuru cyo muri Iran cyabajije umuvugizi wa minisiteri y'ububanyi n'amahanga bwana Esmail Baghaei, niba Ayatollah Mojtaba Khamenei yarakiriye inshingano, ko atatangarije abanyagihugu imigabo n'imigambi.
Uyu muyobozi yamusubije ko abo bireba ubutumwa bwabagezeho. Icyakora kuba Ayatollah Mojtaba Khamenei yakwihisha bifite ishingiro bitewe nuko aramutse agiye mu ruhame akavuga imbwirwaruhame, byatanga amakuru ku butasi bwa Mossad na CIA ku buryo byaborohera kumugiraho amakuru bityo bakamuhitana.
Aho aherereye ari kumwe n'uburinzi, n'abantu bake nabo b'inkoramutima ku buryo batagambana ngo batange amakuru ye.
Itumanaho ari kurikoresha gake, kandi yirinze gutanga imbwirwaruhame kuko, amashusho yakoreshwa ku kumenya aho ari n'aho yafatiwe.
Ku wa gatanu w'icyumweru gishize, Israel yarashe ku biro bya Ayatollah Mojtaba Khamenei bangiza urugo rwe ariko Iran yavuze ko icyo gihe atari ahari.
Minisitiri w'Ingabo wa Israel witwa Israel Katz, yasangije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ko umuntu wese uzasimbura Ayatollah Ali Khamenei ari we uzahita yicwa.
Icyakora Perezida Donald Trump yavuze ko yababajwe no kuba Iran yaratoye Ayatollah Mojtaba Khamenei nk'umuyobozi w'ikirenga nubwo ateruye ngo avuge niba biteguye kumwica.
Mu ruhame Ayatollah Mojtaba Khamenei ntagaragara ariko mu mihanda ya Tehran ibyapa biriho ifoto ye, ndetse hari n'ibikuta biriho ifoto ya se amuha idarapo rya Iran nk'ikimenyetso cyo guhererekanya ububasha.


Kinyarwanda
English
Swahili









