Perezida Kagame yasubije abashinja u Rwanda kwiba amabuye y’agaciro ya RDC
Perezida Kagame yatangaje ko bitumvikana ukuntu u Rwanda buri mwaka rugaragaza ikibazo rutewe na FDLR, ariko aho kugira ngo amahanga acyumve, agahindukira akarushinja ko ingamba z’ubwirinzi zarwo icyo zigamije ari amabuye y’agaciro ya RDC, avuga ko ibyo bitazabuza ko rukora ibyo rugomba gukora mu gusigasira umutekano warwo.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umugoroba wo kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 31 mu birori byabereye muri Kigali Convention Centre.
Byitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abayobozi mu nzego za leta n’abikorera, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abandi. Umukuru w’Igihugu yavuze ko urugendo rwo kwibohora rutagira iherezo kandi rugirwamo uruhare n’abato n’abakuru.
Ati “Abantu, njye nawe n’abandi twe tugira iherezo, ariko ntabwo igihugu kigira iherezo. Igihugu kugira ngo kitagira iherezo rero, ni bya bindi navugaga, n’uvutse uyu munsi aho akuriye ajya muri ya nzira, ni ko bikomeza.”
Abiba amabuye y’agaciro
Perezida Kagame yavuze ko “abaturega ko ikidukoresha ibyo dukora, kwirinda, kurinda abanyarwanda, kurinda igihugu cyacu ko ari amabuye y’agaciro, ni bo biba amabuye y’agaciro muri Congo”.
Yavuze ko ibihugu byo hanze byirirwa “bivuga ubusa”, byitwaza uburenganzira bwa muntu no gutera ubwoba ko bazafatira ibihano u Rwanda biba bibeshya.
Ati “Mwaba mwahuye nabo bagatanga amasomo, ngo ni uko bava muri Burayi, Amerika, cyangwa Canada, bari aho ngo baratanga amasomo, ayahe masomo umuntu yampa ku buzima bwanjye, ku gihugu cyanjye, ku bantu banjye. Ibyo ni ubucucu, ntitwatwarwa muri ubwo buryo."


Kinyarwanda
English
Swahili









