Drone y’ingabo za RD Congo yishe umukozi wa UNICEF i Goma
Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Werurwe 2026, Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zagabye igitero hakoreshejwe drone mu mujyi wa Goma, gitera impfu zirimo n’umukozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF).
Aya makuru yemejwe n’umutwe wa AFC/M23 ugenzura umujyi wa Goma, biciye ku muvugizi wawo mu bya politiki, Lawrence Kanyuka.
Kanyuka yavuze ko icyo gitero cyagabwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, kigamije inyubako iri mu mujyi wa Goma, avuga ko cyari igikorwa cy’iterabwoba cyakozwe na Leta ya Perezida Félix Tshisekedi.
Yagize ati: “Muri iki gitondo, umujyi wa Goma wagabweho igitero cy’iterabwoba cyakozwe na drone y’ubutegetsi bwa Tshisekedi, cyibasira Umuryango w’Abibumbye n’uw’Ubumwe bw’u Burayi.”
Yakomeje avuga ko mu bahitanwe n’icyo gitero harimo Umufaransakazi witwa Karine Buisset, wari umukozi w’ingenzi mu muryango wa UNICEF.
Ati: “Mu baguye muri iki gitero harimo Karine Buisset, umukozi ukomeye kandi wubashywe wa UNICEF, akaba n’Umufaransakazi watakarije ubuzima muri iki gikorwa cy’ubugome.”
Amakuru y’ibanze agaragaza ko abantu batatu ari bo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’iki gitero cya drone.
Bivugwa ko igitero cyari kigambiriye abayobozi b’umutwe wa AFC/M23 bakekwaga kuba bari mu nyubako yarashwe. Amafoto yashyizwe hanze n’uyu mutwe agaragaza iyo nyubako yahiye bikomeye igahinduka umuyonga.
Kugeza ubu, Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntacyo iratangaza kuri iki gitero cyabereye i Goma.
Iki gitero kibaye nyuma y’ikindi nkacyo cyabaye mu kwezi gushize, cyahitanye abarimo Lt. Col. Willy Ngoma wahoze ari umuvugizi wa gisirikare wa AFC/M23.


Kinyarwanda
English
Swahili









