Gicumbi: Umugore yarwariye Indege umugabo w'undi mugore
Umugore ufite Imyaka 38 utuye mu Karere ka Gicumbi avuga ko hari umugabo wigaruriye umutima ku buryo ajya arwara indwara y'urukundo ( izwi nk’Indege), akayikizwa nuko amuhaye icyizere cy'uko nawe amufite ku mutima avuga ko ashobora kuziyahura aho kubura uwo mugabo yari yitezeho kumuhoza amarira nyuma y'uko umugabo we babyaranye amutaye wenyine.
Uwo mugore witwa Niyotwagira Josephine ufite imyaka 38, ni umubyeyi w'abana batanu utuye mu karere ka Gicumbi avuga ko nyuma y'uko umugabo we babyaranye abana batanu yamwanze akamuta yakunze nyuma akaza gukunda undi mugabo wubatse urugo yakunze mu buryo butangaje ku buryo yumva kubaho atamufite ntaho bitaniye no gupfa.
Aganira na Radiyo Ishingiro yatangiye avuga ko urwo rukundo rw'umugabo ufite undi mugore rwaje.
Yagize ati "Yarambwiye ngo umugore wanjye yahukanye waje tukibanira, ndavuga nti ese ko umugore yahukanye, ntari mu rwahukaniro nkuko nanjye byambayeho? Ndavuga ngo ashobora kuba yafashe umwanzuro wo kuba yashaka undi, ubwo birancanga! Ndyamye ndanamutekereza, ngiye kurya birananira, ndavuga ngo ese umuntu wambonye agasuhuza agataha, nkamwereka iwanjye! Sinabyitaho cyane."
Niyotwagira yakomeje agira ati "Ndongera ndamutekereza ndamukumbura nkumva ndashaka kuba namubona. Mbwira umuntu nti nakunze umuntu gutya na gutya ati abagabo bo muri iyi minsi wabihoreye mama Kelly."
Uwo mugore yavuze ko yatangiye kubura amahoro kubera gukunda Bosco asaba umuhungu bari baturanye nomero ya Bosco, uwo muhungu amubwira ko yitomboreye umugabo mwiza amugaragariza ko umugore yari yarashatse yazengereje uwo mugabo yakunze.
Avuga ko amaze kubona nomero ya Bosco yasenze agira ati" Mana wampaye Bosco. Nkapfukama mu cyumba ndimo ndasenga ndi njyenyine nti Mana numpa Bosco uzaba umpanaguye amarira yose narijijwe n'uriya wa mbere."
Nyuma y'uko Bosco amwereye ko bakundana byamunejeje.
Agira ati "Njye naramubwiye ngo ubuzima bwanjye ni wowe! Bakuntsindaho, byo ndabyiteguye kuko rwose ndabyiteguye. Kumbwira umutungo ntabona uwo nshaka nta kintu yamarira."
Uwo mugore akomeza avuga uwo mugabo akunda hari igihe amubwira ko atakimukeneye bikamubabaza kugeza ubwo arwara indwara y'urukundo.
Ati" Iyo mukunzi nkatira amatelefoni akanga kunyumva ndakomereka cyane, ku buryo muzumva naniyahuye. Ko numva kumubura nabyo ari urupfu. Iyo atanyemerera ngo turyamane anyereke urukundo uko narushakaga njye mba narapfuye nari kwiyahura umubabaro ukagabanuka.
Yakomeje agira ati "Numvise muhaye agaciro nk'aka Yesu naravuze nti uri umwami ku buzima bwanjye, iyo turi kumwe mba numva nta n'uwampangara. Ntawundi wigeze atuma ndwara ngo njye kwa muganga."
Avuga ko yagiye arwara indwara y'urukundo yagera kwa muganga bahamagara Bosco agakoroherwa ku buryo bahura agakira.
Avuga ko no mu ijuru atajyayo atari kumwe na Bosco akunda kurusha uko akunda abana be n'Imana yabatemye.
Yagize ati "Ndagukunda cyane ku buryo ngiye no mu ijuru nta musiga kuko ngezeyo nkamubura ahari nagaruka. Ijuru ryanjye mba numva ari we kuko njye naramubwiye ngo nunapfa mbere yo kuguhamba bazabanze njye."
Uwo mugore uvuga ko Bosco muri iyi minsi amugaragariza ko atakimukeneye agaragaza ko akunda uwo mugabo ku buryo apfuye yifuza ko ari we bashyingura mbere ya Bosco.
UKWELITIMES izakomeza kubakurikiranira iyi nkuru y'umubyeyi wakunze umugabo w'undi mugore ndetse uvuga ko adateze kumureka nubwo umugabo hari igihe amwereka ko ashaka kuva mu rukundo rwabo.

Kinyarwanda
English
Swahili









