issa
Imibereho mibi niyo yatumye tuba indaya –Ubuhamya bw’abana batunzwe n’uburaya

Nov 15, 2025 - 14:32
 0

Iyo utembereye mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali, cyane cyane ahakunze kugaragara abagore batunzwe no kwigurisha, uhasanga n’abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko batunzwe no gusambana n’abahisi n’abagenzi kugira ngo babashe kubona ikibatunga.

Bamwe muri aba bana b’abakobwa baganiriye na UKWELITIMES, bayibwiye ko ubuzima bubi bavukiyemo n’ubwo banakanakuriyemo aribwo bwatumye baba indaya.

Bemeza ko uburaya ari ingeso mbi ndetse itemewe mu Rwanda ariko bicuruza kugira abashe kubona ikibatunga.

Umwe mu aba bana ufite imyaka 17 wicururiza ahitwa ku Isi ya 9 mu Murenge wa Kimisagara,Akarere ka Nyarugenge yemeza ko yatangiye uburaya afite imyaka 15 gusa  ndetse yabikuye kuri nyina kubera ko nawe aribyo byari bimutunze.

Ashimangira ko kuba nyina yararyamanaga n’abagabo areba biri mu byatumye nawe aba indaya.

Yagize ati “ Njye nabaye indaya kubera mama kandi simbyicuza kuko kuba indaya kwa mama nibyo byankujije, nyine ni nk’aho ariwo murage yampaye.”

Yakomeje avuga ko yatangiye gukora uburaya ku mugaragaro nyuma y’uko nyina yitabye Imana.

Ati “ None se nkubeshye?mama yari indaya kandi naryaga ari uko yinjije abagabo rero urumva ko nanjye ubuzima bubi nakuriyemo aribwo bwatumye mba indaya gutya.”

Liliane izina ryahinduwe,ni umwana w’imyaka 16 ukorera uburaya ahitwa Juwa Kali mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, nawe wemeza ko imibereho mibi yakuriyemo ariyo yatumye aba indaya.

Ati “ Naje mvuye i Karongi mpunze inzara kuko iwacu hari n’igihe twamaraga iminsi itatu ababyeyi bacu batari baduhahira kandi buri gihe bo ntibasibe gusinda mfata icymezo cyo kuza gushaka ubuzima nanjye i Kigali.” 

Yakomeje agira ati “ Rero umugore wa mbere wampaye akazi ko mu rugo  nkigera ino yakoraga uburaya atangira nanjye kujya ampuza n’abagabo nshiduka naramaze kuba indaya gutyo.”

Akomeza avuga ko we na bagenzi be bazi neza ko ingeso y’uburaya ari mbi kandi itemewe ariko bicuruza kugira ngo babone ikimutunga.

Ati “ Ndabizi ko ari bibi bitanemewe ariko se ko ntize nabaho gute mbikora kugira ngo mbone icyo kurya buriya igihe nikigera nanjye nzabivamo.”

Yongeyeho ko zimwe mu mbogamizi bahura nazo zirimo gufatwa ku ngufu no kudakoresha udukingirizo buri gihe,gukuramo inda cyane no gufatirwa inshuro nyinshi mu mikwabu bakajya gufungwa.

UKWELITIMES, yahamagaye Umuvuguzi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, kugira ngo avuge icyo bateganyiriza aba bana b’abakobwa bakorera uburaya mu bice bitandukanye by’Uturere tuwugize ariko ntiyabasha gufata telephone ye ngendanwa.

Nov 15, 2025 - 14:42