issa
Umunya-Somalia ukekwaho ibyaha byo gufata ku ngufu, yafatiwe mu Rwanda

Oct 20, 2025 - 10:01
 0

Inzego z’ubuyobozi muri Somalia zifatanyije na Interpol zafashe Jama Abdi Mohamud, wahoze ari Umuyobozi w’ibitaro bya Qardho.

Uyu mugabo yafatiwe mu Rwanda ahita asubizwa muri Somalia kugira ngo akurikiranywe ku byaha byo gufata ku ngufu no gukorera abandi ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina akekwaho.

Ibiro by'umushinjacyaha  Mukuru muri Somalia, byatangaje ko ku Cyumweru tariki 19 Ukwakira 2025 ko iperereza ryagaragaje ko  Jaamac yagize uruhare mu bikorwa byo gufata ku ngufu no gufata amashusho y'ibyo bikorwa, akayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Jaamac, wari umaze igihe yihishe ubutabera, yoherejwe mu gihugu cye cya Somalia kugira ngo agezwe imbere y’urukiko, nk’uko byemejwe n’Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru.

Guverinoma ya Somalia yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda na Interpol ku bw’ubufatanye mu kumufata no kumwohereza.

Kugeza ubu ntibiramenyekana niba Guverinoma y’Igihugu izashyikiriza dosiye y’iki kibazo inkiko za Puntland, aho ibyaha bikekwa ko byakorewe.

Undi muntu ukekwaho kugira uruhare muri iki kibazo ari mu maboko y’ubutabera i Garowe, Puntland, aho ategereje gukurikiranwa mu mategeko.

Oct 20, 2025 - 11:49