issa
Bwari bukomeye! Uburwayi bwa Djibril Ouattara bwamenyekanye nyuma y’igihe biri mu bwiru

Oct 20, 2025 - 09:53
 0

Cheick Djibril Ouattara wari umeze igihe arwaye agiye kugaruka mu bihe bya vuba ndetse byemejwe ko uyu mukinnyi yari arwaye ibihaha.

Kuva ku itariki 13 Nzeri 2025, ntabwo Djibril Cheick Ouattara aragaruka mu kibuga nyuma y’uburwayi yagize ubwo ikipe ya APR FC yari mu mikino ya CECAFA Kagame Cup yaberaga muri Tanzania.

Ni umukinnyi wabuze mu ikipe ya APR FC bikababaza benshi ndetse n’uburyo bw’imikinire cyane mu gushaka ibitego bugahungabana cyane. Mu mikino ya CECAFA uyu musore yasibye harimo n’uwo iyi kipe yatsinzwemo na Al Hilal SC ibitego 3-1.

Hagiye havugwa byinshi ku burwayi bw’uyu mukinnyi ndetse bamwe bavuga ko hari ibyo yagiyemo byo hanze y’ikibuga byatumye akuramo uburwayi ariko sibwo bumumajije igihe avurirwa mu bitari bya Gisirikare.

Umutoza wa APR FC yaje gushyira umucyo ku burwayi bwa Cheick Djibril Ouattara yemeza ko ibihaha bye byajemo amazi ndetse ko ashimira ubuyobozi bwa APR FC burimo ku byitaho mu minsi iri imbere araba yagarutse.

 Yagize ati “ “ Djibril yari afite amazi mu bihaha. Ndashimira ubuyobozi bwa APR FC  buri ku mwitaho kuko amaranye hafi ukwezi n’abaganga bo mu bitaro bya Gisirikare. Ubu yatangiye kongera kugenda neza, nizeye ko mu byumweru 3 cyangwa 4 aragaruka mu myitozo, kubera Imana.”

Ubu  burwaye buheruka no gufata myugariro Niyigena Clement wagiye no kuvurirwa muri Kenya kuko hano mu Rwanda byari byanze.

Kandi umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, muri iki kiganiro yagarutse ku myitwarire imaze iminsi irimo kugaragara muri iyi kipe ndetse yanatumye abakinnyi barimo Mamadou Sy ndetse na Seidu Dauda Yusif bahagarikwa ukwezi.

Yagize ati  “Muri APR FC, hari amategeko akomeye tugomba kubaha. Birashoboka ko hari bamwe batazi ko APR FC ikora nk’igisirikare. Basohotse hanze mbere y’umukino, rero bagombaga guhanwa. Nanjye nshyigikiye imyitwarire myiza. Twakemuye icyo kibazo, ubutaha tuzabaha imbabazi ariko bagomba guherezwa gasopo.”

Yongeyeho ati “ Nta muntu uruta APR FC. Gusohoka mu mwiherero mbere bituma utita ku mukino cyane nkuko bikwiye, kandi ntabwo nabyihanganira. Tugomba kuganira nabo nubwo batabyumva ariko kwitwara neza nibyo bya mbere.”

Muri uko gukemura ikibazo cy’imyitwarire idahwitse yavugwaga muri APR FC byatumye abakinnyi bategekwa gukuraho imisatsi ibintu byaherukaga ubwo iyi kipe yakoreshaga abakinnyi b’abanyarwanda gusa.

Ibi umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb yabigarutseho nyuma y’umukino iyi kipe yatsinzemo Mukura Victory Sports igitego 1-0 mu mukino wa Kane wa Shampiyona wabaye ku cyumweru tariki 19 Ukwakira 2025.

Orlando Pirates na Kaizer Chiefs zirifuza Djibril Ouattara wa APR FC | IGIHECheick Djibril Ouattara arwaye ibihaha

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373