issa
APR FC yashyize hanze bimwe mu byamamare bizifashishwa kugirango ' DERBY' igende neza

Mar 8, 2025 - 22:18
 0

Ikipe ya APR FC, yashyize ahagaragara bamwe mu bazifashishwa ku mukino wayo na Rayon Sports kugirango ugende neza kurushaho.

Kuri iki cyumweru tariki 9 Weruwe 2025, mu Rwanda harakinwa umwe mu mikino ihiga iyindi ku kurebwa n'abantu benshi, uzahuza ikipe ya Rayon Sports na APR FC.

Ni umukino wamaze kwitegurwa n'amakipe yombi aho yose yakoze imyitozo ya nyuma yitegura uyu mukino urimo kuvugisha benshi.

Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu usibye Fall Ngagne ufite imvune, abandi bakinnyi bose bameze neza Kandi biteguye uyu mukino n'umutima wose. 

Ku rundi ruhande ikipe ya APR FC nayo yakoze imyitozo ya nyuma kuri uyu wa gatandatu tariki 8 Werurwe 2025, i Shyorongi ku kibuga isanzwe ikoreraho. Muri iyi myitozo abakinnyi bose ba APR FC bayikoze ndetse batangaza ko biteguye neza uyu mukino.

Nubwo amakipe ategura ibyo mu kibuga ariko agomba no gutegura hanze y'ikibiga kugira abafana bazo ndetse n'abakunzi b'umupira w'amagaru muri rusange bazarebe uyu mukino bameze neza Kandi bishimye.

Ikipe ya APR FC niyo ifite akazi kanini kuko niyo kipe izakira uyu mukino bivuze ko abashyushya rugamba ndetse n'abandi bose bagomba kwifashishwa muri uyu mukino niyo igomba kubategura.

Ikipe ya APR FC yateguye ko umushyushya rugamba uzaba ahari kuri uyu mukino w'ishiraniro, azaba ari MC Anitha Pendo uzwi cyane mu myidagaduro hano mu Rwanda. Undi APR FC yamaze gushyira ahagaragara ni Jado Max uzwi kuri Radio Kiss FM, uzaba ari gutangaza ibibera mu mukino byose.

APR FC yanamaze gutangaza uzavanga imiziki muri uyu mukino wagizwe umu-Dj wamenyekanye cyane kuri Flash TV witwa Dj Caspi. Abandi bahawe umwanya kuri uyu mukino barimo Annick wihogora wahimbiye APR FC indirimbo ndetse na Twin Sisters hamwe na Afro-Hit Crew bazwi cyane babyina muri Basketball.

Ikipe ya APR FC yatangaje Kandi ko abahanzi 2 bamaze iminsi bakunzwe na benshi hano mu Rwanda barimo Yampano ndetse na Bushari, bazasusurutsa abazaza kureba uyu mukino. 

Ibintu byose APR FC yamaze kubitegura neza kuko abafana ba Rayon Sports kugeza ubu babwiwe aho bazicara n'aho bazinjirira ndetse n'abafana ba APR FC bamaze kubimenyeshwa.

Uyu mukino ugiye kuba ikipe ya Rayon Sports ari yo iri imbere ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona n'amanota 42 naho ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa Kabiri ifite amanota 40.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

APR FC yashyize hanze bimwe mu byamamare bizifashishwa kugirango ' DERBY' igende neza

Mar 8, 2025 - 22:18
Mar 8, 2025 - 23:17