issa
KNC yikomye abakinnyi bose bakina Shampiyona y’u Rwanda ndetse anemeza ko nawe azakora nk’ibyo APR FC yakoze

Feb 10, 2026 - 13:14
 0

Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC, yikomye abakinnyi bakina Shampiyona y’u Rwanda yemeza ko ari bo batuma umupira wacu ubura abafana baza ku bibuga kubera ko bakina umupira batabishaka.

Ibi uyu muyobozi yabigarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gashyantare 2026, kuri Radio One agaruka ku mpamvu akunda kureba imikino Al Hilal SC ikina ko ari ukubera imikinire ndetse n’imbaraga abakinnyi bayo bakoresha mu mikino iyi kipe ikina.

Kakooza Nkuliza Charles yatangaje ko abakinnyi b’iki gihe batagishaka gukina ahubwo babihatirwa ndetse anagararuka ku mukino yarebye wahuje Rayon Sports na Singda Black Stars ababazwa cyane nuko wari ubishye.

Yagize ati “ Abakinnyi ubwabo navuga yuko badashaka gukina, turabibahatira ariko ntibashaka gukina. Nigeze kureba umupira nishyuye ibihumbi 200 kuri Rayon Sports na Singda Black Star, naha mbabaye ndavuga ni umupira ndetse ntabwo nshobora kuwishyura amafaranga 500.

Uyu munsi urareba umupira, umuntu arwana iminota 90 azamura ikabutura, yerekana urukariso rusa nabi. Urabireba ukavuga uti ibi ni ibiki? Singaye n’ikipe yogoshe abantu (APR FC), nanjye hari igihe umunsi umwe nzakanguka nkabogoshesha.”

KNC yagaragaje ko urebye abakinnyi iyo bari mu kibuga ubona bakina nta rukundo bafitiye umupira ndetse bikaba ari nabyo bituma abafana babura ku bibuga kugeza ubu.

Yagize ati “ Kera abakinnyi bakundaga umupira, urwo rukundo bakundaga umupira byatumaga ubwitange buba buri hejuru abafana nabo izo mbaraga zikabajyamo. Uyu munsi urareba umuntu ari mu kibuga akora ubusa, akagutera imbaraga nke, ku buryo ugenda izinukwa umupira buhoro.”

Yakomeje agira ati “ Kera wabonaga ukuntu umukinnyi yitanga, agenda ahumekera umukinnyi ku bitugu bya mugenzi we, ukabona abakinnyi babize icyuya. Uyu munsi hari umukinnyi uva mu kibuga ukabona nta cyuya yabize. Abo rero batuma ryashyaka rituma abantu baza ku kibuga bataza.”

KNC yakomeje agira inama ubuyobozi bwa Rwanda Premier League ndetse na FERWAFA, yemeza ko umupira w’u Rwanda ubu utakiri ikintu cyo gucuruza cyonyine ahubwo hakenewemo ibindi birungo.

Yagize ati “ Rwanda Premier League na FERWAFA babyumve, ntabwo umupira ukiri ikintu cyo gushimisha abantu gusa nkuko byari bimeze hataraze ‘internet’. Hagomba kwiyongeramo ibirungo.”

Ibi  byose byaturutse ku mukino Gasogi United yatsinzwemo na APR FC ibitego 3-0 wabonaga abakinnyi ba Gasogi United bakina nta mbaraga nyinshi, ibintu byababaje cyane KNC agaragaza ko hari n’abakinnyi azirukana kubera imikinire yabo.

Hari igihe malayika utazi arutwa n'umudayimoni uzi - KNC avuga ku wayobora  FERWAFA | IGIHE
KNC yikomye abakinnyi bakina Shampiyona y'u Rwanda 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

KNC yikomye abakinnyi bose bakina Shampiyona y’u Rwanda ndetse anemeza ko nawe azakora nk’ibyo APR FC yakoze

Feb 10, 2026 - 13:14
Feb 10, 2026 - 13:16