Ethiopia iravugwaho kugambanira Sudani iha imyitozo abarwanyi ba RSF
Inkuru yatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru Reuters ivuga ko muri Ethiopia hamenyekanye inkambi bivugwa ko itorezwamo abarwanyi ibihumbi n’ibihumbi b’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) urwanya ubutegetsi bwa Sudani, ibintu byongeye gutuma hibazwa uruhare rw’iki gihugu mu ntambara imaze igihe ihanganishije Abanyasudani.
Iyo nkambi isobanurwa nk’ikimenyetso cya mbere gifatika cy’uko Ethiopia ishobora kuba igira uruhare mu makimbirane yo muri Sudani, aho bivugwa ko yabaye isoko yo kubona abasirikare bashya ba RSF mu gihe imirwano ikomeje gukaza umurego mu majyepfo y’iki gihugu.
Amasoko umunani Reuters yaganiriye nayo, arimo n’umuyobozi mukuru muri Guverinoma ya Ethiopia, yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) zaba zarateye inkunga iyubakwa ry’iyi nkambi, zikanatanga abarimu ba gisirikare n’ibikoresho byifashishwa mu gutoza abarwanyi. Ibi bivugwa ko byashimangiwe n’ubutumwa bwahererekanyijwe imbere mu nzego z’umutekano za Ethiopia ndetse no mu badipolomate, bwose bwasuzumwe na Reuters.
Gusa Reuters ivuga ko itabashije kugenzura mu bwisanzure uruhare rwa UAE muri uyu mushinga cyangwa se intego nyakuri y’iyo nkambi. Mu gusubiza icyifuzo cyo gutanga ibisobanuro, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya UAE yatangaje ko icyo gihugu kitari ku ruhande na rumwe muri aya makimbirane, kandi ko nta ruhare na ruto gifite mu ntambara yo muri Sudani.
Intambara hagati y’abenegihugu muri Sudani yadutse mu 2023, iturutse ku rugamba rwo guhanganira butegetsi hagati y’Ingabo za Sudani n’umutwe wa RSF, mu gihe hari hateganijwe inzibacyuho iganisha ku butegetsi bw’abasivili. Iyi ntambara yakurikiwe n’ingaruka zikomeye zirimo inzara, ubwicanyi n’ubugizi bwa nabi bushingiye ku moko.
Ku bw’izo ngaruka, amamiliyoni y’abaturage ba Sudani bahungiye mu bihugu birimo Misiri, Tchad, Libya na Sudani y’Epfo. Abasesenguzi bagaragaza ko impande zombi ziri muri iyi ntambara zikomeje gukura imbaraga mu babashyigikiye ku rwego mpuzamahanga, bikaba bituma intambara irushaho gufata indi ntera no kongera ibyago byo gukwira mu bihugu by’ibituranyi.


Kinyarwanda
English
Swahili









