Ikipe ya APR FC inyagiye ikipe ya Rutsiro FC yari yabyinnye mbere y'umuziki

Apr 26, 2025 - 17:28
 0

Ikipe ya APR FC itsinze ikipe ya Rutsiro FC ibitego 5-0 mu mukino w'umunsi wa 25 wa shampiyona nubwo abayobozi ba Rutsiro FC bari babanje kuvuga ko baraza kwitwara neza.

Ku isaha ya saa cyenda z'amanwa nibwo ikipe ya APR FC yatangiye gukina n'ikipe ya Rutsiro FC, mu mukino wabereye kuri sitade Umuganda aho Rutsiro FC yakiriraho.

Ni umukino utari woroshye ariko ikipe ya APR FC yatangiye ikina nta gihunga na kimwe ifite ndetse ku munota wa 35 gusa, Djibril Ouattara, yaje gutsinda igitego nyuma y'uburyo bwinshi yagiye abona akabuhusha.

Ikipe ya APR FC ntabwo yigeze icika intege kuko nyuma y'iminota 10 gusa, Ruboneka Bosco yaje gutsinda igitego cya Kabiri nyuma y'uburyo yari amaze guhusha akongera guhabwa Kado n'umuzamu wa Rutsiro FC agahita atereka mu izamu.

Ikipe ya APR FC yaje gusoza igice cya mbere iri imbere n'ibitego byayo 2 bisa nibigaragaza ko uyu mukino yawiteguye neza cyane.

Igice cya Kabiri, ikipe ya APR FC n'ubundi yagarutse ishaka ibindi bitego ariko itangira ihusha uburyo bukomeye binyuze kuri ba rutahizamu bayo barimo Djibril Ouattara, Mugisha Gilbert n'abandi.

Ikipe ya APR FC ku munota wa 66 yaje guhita ibona igitego cya gatatu gitsinzwe na Denis Omedi nyuma y'amakosa akomeye cyane yaba myugariro ndetse n'umuzamu ba Rutsiro FC.

Ikipe ya APR FC hadaciyeho n'iminota 3, yaje gutsinda ikindi gitego cya 4 gitsinzwe na Mohamadou Lamine Bah. Ni igitego yatsinze ku burangare bwa ba myugariro ba Rutsiro FC wabonaga barimo gukora amakosa adakwiye buri kanya.

Ku munota wa 77, ikipe ya APR FC yaje kubona igitego gitsinzwe na Victor Mbaoma. Ni igitego cyabonetse nyuma yaho uyu mukinnyi yinjiye mu kibuga asimbuye ndetse ba myugariro ba Rutsiro FC bakora amakosa birangira hagiyemo igitego cya 5.

Umukino wahuzaga ikipe ya Rutsiro FC na APR FC warangiye ikipe ya Rutsiro FC itsinzwe ibitego 5-0 mu mukino utari woroshye.

Ikipe ya APR FC yahise igira amanota 52 ihita ifata umwanya wa mbere mu gihe itegereje ko ikipe ya Rayon Sports kuri iki cyumweru ikina na Etincelles FC mu mukino nawo ugomba kubera mu karere ka Rubavu.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Ikipe ya APR FC inyagiye ikipe ya Rutsiro FC yari yabyinnye mbere y'umuziki

Apr 26, 2025 - 17:28
Apr 27, 2025 - 12:48

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.