Perezida wa Rayon Sports yasubije Munyakazi Sadate ukomeje kubotsa igitutu

Apr 3, 2025 - 13:41
 1

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee, yasubije Munyakazi Sadate ukomeje kotsa igitutu ubuyobozi buriho kugeza ubu.

Mu kiganiro Twagirayezu Thadee yagiranye na SK FM, yavuze byinshi ndetse agaruka kuri Milliyari 5, Munyakazi Sadate yabyutse avuga ko yiteguye gushora mu ikipe ya Rayon Sports.

Thadee yavuze ko Rayon Sports itagurishwa ahubwo izagurwamo imigabane ndetse ko izo Milliyari 5 zibonetse n’ubundi bakomeza bagashaka izindi kuko muri iyi Si nta muntu ujya aruhuka.

Yagize ati “ Ntabwo Rayon Sports igurishwa, izagurwamo imigabane. Niba ashaka kuruhura abafana, iyi Si turimo ntabwo umuntu agira igihe cyo kuruhuka. Izo milliyari 5 tuzibonye, ntabwo twaba turuhutse twakomeza tugashaka izindi 5 cyangwa 10.”

Twagirayezu Thadee yavuze kandi ko Munyakazi Sadate nta musanzu atanga muri Rayon Sports kuko iyo aba ashaka ko itsinda yakagombye kugira icyo afasha kugirago ibone intsinzi aho gutegereza ko itsindwa akabona kuvuga.

Yagize ati “ Dufite itsinda ryitwa Special Supporting team ifasha Rayon Sports kuko nk’ikipe y’abafana, buri mukino wa Rayon Sports dutanga kuva ku bihumbi 50 kugeza ku 100 kugirango tubashe kubona ibyibanze.

Iryo tsinda nubwo Sadate aririmo ariko nta musanzu atanga. Niba ushaka ko ikipe itsinda wakagombye kubigiramo uruhare, yo utegereje ko itsindwa ukagira icyo uvuga, ntabwo mba mbisobanukirwa kandi gutsindwa n’ibisanzwe.”

Munyakazi Sadate akomeje kugira ibyo atangaza ndetse ukabona hari ibyo akora bisa nko gusuzugura ubuyobozi bwa Rayon Sports buriho kugeza ubu.

Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu niyo iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 46.

 Twagirayezu Thadee perezida wa Rayon Sports 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Perezida wa Rayon Sports yasubije Munyakazi Sadate ukomeje kubotsa igitutu

Apr 3, 2025 - 13:41
Apr 3, 2025 - 13:40

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.